Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage

radiotv10by radiotv10
15/10/2025
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hari abaturage bagera kuri 17 bo mu murenge wa Ruharambuga bamaze umwaka batarishyurwa amafaranga y’imibyizi bakoze ubwo hubakwaga zimwe mu nzu zo mu mudugudu wa Nganzo mu kagari ka Ntendezi aho rwiyemezamirimo wabakoreshaga yitabye imana iyo mirimo ikirimbanyije, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bugiye gukurikirana abazungura b’uwo rwiyemezamirimo kugira ngo hashakishwe ubwishyu bw’abaturage.

Ni mu gihe abamuzunguye banahise bakomerezaho imirimo bakavuga ko atari we wishyuraga abakozi ahubwo ko umurenge ari wo wabahembega bityo ko ubwishyu bwabo bugomba kuva mu karere.

Aba baturage bavuga ko bamaze umwaka n’amezi atatu bategereje kwishyurwa imibyizi makumyabiri bakoze bahagarikiwe na rwiyemezamirimo witwaga Valens ubwo hubakwaga inzu eshatu muzigize umudugudu wa Nganzo watujwemo abatishoboye.

Murekatete Claudine ati “Twahakoze turi abantu 17, baduhembeye amadizeni abanza ariko abiri ya nyuma batwima amafaranga. Njyewe nari mfitemo imibyizi 20 ihwanye n’amafaranga ibihumbi 50”.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwumvikanisha ko kiri ku ruhande rwa rwiyemezamirimo witabye imana mu kugishakira umuti meya wa Nyamasheke Mupenzi Narcisse akavuga ko hagiye gushakishwa abazungura ba nyakwigendera kugira ngo abaturage bishyurwe.

Meya Mupenzi ati “Uwo rwiyemezamirimo twaje gukurikirana dusanga yarapfuye, ariko ntakigaragaza ko abaturage bamukoreye. Icyo turi gukora rero ni ugushaka abazungura be kuko iriya yari ikompanyi y’ubucuruzi, turi gushaka uburyo bwo kubisesengura mu rwego rw’amategeko kugira ngo hakorwe igishoboka cyose abaturage bishyurwe cyangwa nibatanishyurwa bamenye ngo bibaye bityo kubera ko habuze iki n’iki. Ariko rwose turakora ubuhuza hagati y’abazunguye rwiyemezamirimo n’abo baturage bakoreshejwe”.

Ku ruhande rw’abazungura ba Rwiyemezamirimo, umuhungu we witwa Icyoyavuze Elisee wahise aza gukorera ise mu ngata mu gihe yari amaze kwitaba imana agakomeza gukoresha aba baturage, avuga ko batari abakozi be ahubwo ko amasezerano bari bafitanye n’umurenge kwari ukugemura ibikoresho no gukoresha abakozi ariko bagahembwa n’umurenge bityo ko ntaho uruhande rwa se ruhuriye no kubambura.

Icyoyavuze ati “Nyuma y’uko yitabyimana naraje nkomerezaho nk’uko byari bisanzwe, nkabakoresha ngatanga raporo mu murenge nk’uko byari bisanzwe amafaranga yabo akajya ku makonti yabo muri SACCO, rero ku mafaranga batabonye nabwo nari nabakoreye raporo yo kubishyuriza maze umukozi w’umurenge  wari ushinzwe ubutaka (land manager) wabishyurizaga arambwira ngo ingengo y’imari yararangiye. Rero bakumva ko banyishyuye bakibwira ko n’ayabo ari njye uyafite nkababwira ko ayagiye kuri konti ya company ari ay’ibikoresho twe twagemuraga, nkabibutsa ko bahemberwaga kuri konti batigeze babona na rimwe papa abahemba mu ntoki kandi bagasanga ari byo”.

Aba baturage bumvikanisha uburakari bwo kubura amafaranga bakoreye ndetse bikaba byarabagizeho ingaruka zirimo kubura ubwishyu bw’imyenda bagiye bafata nabo basanga akarere kaba kigiza nkana bityo bagasaba ko bakwishyurwa.

Musabyimana Martha ati “Iyo tugiye kubaza baratubwira ngo tuzabaze uwo mwana wa Valens, kandi nyakwigendera si we waduhembaga twahemberwaga kuri SACCO”.

Bavugamenshi Theobald nawe ati “Bigaragara ko akarere n’umurenge babiziho. Baramutse nta ruhare babifitemo batwishyuriza amafaranga yacu. Bagomba kutwishyura amafaranga yacu kuko yaratuvunnye”.

Bose hamwe uko ari 17 bishyuza imibyizi 20 ya nyuma batahembwe ingana n’ibihumbi 925 by’amafaranga y’u Rwanda, uwabakoreshaga akavuga ko yayakoreye raporo abishyuriza umurenge ukamubwira ko ingengo y’imari yarangiye we akishyurwa ay’ibikoresho yagemuraga, akavuga ko ubwishyu bwabo bugomba kuva mu ruhande rw’akarere.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − two =

Previous Post

Rubavu: Abageze mu zabukuru bararira ayo kwarika hakiyongeraho n’urujijo

Next Post

Inkuru y’akababaro: Umunyapolitiki uzwi muri Kenya Raila Odinga yitabye Imana

Related Posts

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?
IBYAMAMARE

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’akababaro: Umunyapolitiki uzwi muri Kenya Raila Odinga yitabye Imana

Inkuru y’akababaro: Umunyapolitiki uzwi muri Kenya Raila Odinga yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.