Wednesday, October 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage

radiotv10by radiotv10
15/10/2025
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hari abaturage bagera kuri 17 bo mu murenge wa Ruharambuga bamaze umwaka batarishyurwa amafaranga y’imibyizi bakoze ubwo hubakwaga zimwe mu nzu zo mu mudugudu wa Nganzo mu kagari ka Ntendezi aho rwiyemezamirimo wabakoreshaga yitabye imana iyo mirimo ikirimbanyije, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bugiye gukurikirana abazungura b’uwo rwiyemezamirimo kugira ngo hashakishwe ubwishyu bw’abaturage.

Ni mu gihe abamuzunguye banahise bakomerezaho imirimo bakavuga ko atari we wishyuraga abakozi ahubwo ko umurenge ari wo wabahembega bityo ko ubwishyu bwabo bugomba kuva mu karere.

Aba baturage bavuga ko bamaze umwaka n’amezi atatu bategereje kwishyurwa imibyizi makumyabiri bakoze bahagarikiwe na rwiyemezamirimo witwaga Valens ubwo hubakwaga inzu eshatu muzigize umudugudu wa Nganzo watujwemo abatishoboye.

Murekatete Claudine ati “Twahakoze turi abantu 17, baduhembeye amadizeni abanza ariko abiri ya nyuma batwima amafaranga. Njyewe nari mfitemo imibyizi 20 ihwanye n’amafaranga ibihumbi 50”.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwumvikanisha ko kiri ku ruhande rwa rwiyemezamirimo witabye imana mu kugishakira umuti meya wa Nyamasheke Mupenzi Narcisse akavuga ko hagiye gushakishwa abazungura ba nyakwigendera kugira ngo abaturage bishyurwe.

Meya Mupenzi ati “Uwo rwiyemezamirimo twaje gukurikirana dusanga yarapfuye, ariko ntakigaragaza ko abaturage bamukoreye. Icyo turi gukora rero ni ugushaka abazungura be kuko iriya yari ikompanyi y’ubucuruzi, turi gushaka uburyo bwo kubisesengura mu rwego rw’amategeko kugira ngo hakorwe igishoboka cyose abaturage bishyurwe cyangwa nibatanishyurwa bamenye ngo bibaye bityo kubera ko habuze iki n’iki. Ariko rwose turakora ubuhuza hagati y’abazunguye rwiyemezamirimo n’abo baturage bakoreshejwe”.

Ku ruhande rw’abazungura ba Rwiyemezamirimo, umuhungu we witwa Icyoyavuze Elisee wahise aza gukorera ise mu ngata mu gihe yari amaze kwitaba imana agakomeza gukoresha aba baturage, avuga ko batari abakozi be ahubwo ko amasezerano bari bafitanye n’umurenge kwari ukugemura ibikoresho no gukoresha abakozi ariko bagahembwa n’umurenge bityo ko ntaho uruhande rwa se ruhuriye no kubambura.

Icyoyavuze ati “Nyuma y’uko yitabyimana naraje nkomerezaho nk’uko byari bisanzwe, nkabakoresha ngatanga raporo mu murenge nk’uko byari bisanzwe amafaranga yabo akajya ku makonti yabo muri SACCO, rero ku mafaranga batabonye nabwo nari nabakoreye raporo yo kubishyuriza maze umukozi w’umurenge  wari ushinzwe ubutaka (land manager) wabishyurizaga arambwira ngo ingengo y’imari yararangiye. Rero bakumva ko banyishyuye bakibwira ko n’ayabo ari njye uyafite nkababwira ko ayagiye kuri konti ya company ari ay’ibikoresho twe twagemuraga, nkabibutsa ko bahemberwaga kuri konti batigeze babona na rimwe papa abahemba mu ntoki kandi bagasanga ari byo”.

Aba baturage bumvikanisha uburakari bwo kubura amafaranga bakoreye ndetse bikaba byarabagizeho ingaruka zirimo kubura ubwishyu bw’imyenda bagiye bafata nabo basanga akarere kaba kigiza nkana bityo bagasaba ko bakwishyurwa.

Musabyimana Martha ati “Iyo tugiye kubaza baratubwira ngo tuzabaze uwo mwana wa Valens, kandi nyakwigendera si we waduhembaga twahemberwaga kuri SACCO”.

Bavugamenshi Theobald nawe ati “Bigaragara ko akarere n’umurenge babiziho. Baramutse nta ruhare babifitemo batwishyuriza amafaranga yacu. Bagomba kutwishyura amafaranga yacu kuko yaratuvunnye”.

Bose hamwe uko ari 17 bishyuza imibyizi 20 ya nyuma batahembwe ingana n’ibihumbi 925 by’amafaranga y’u Rwanda, uwabakoreshaga akavuga ko yayakoreye raporo abishyuriza umurenge ukamubwira ko ingengo y’imari yarangiye we akishyurwa ay’ibikoresho yagemuraga, akavuga ko ubwishyu bwabo bugomba kuva mu ruhande rw’akarere.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 8 =

Previous Post

Rubavu: Abageze mu zabukuru bararira ayo kwarika hakiyongeraho n’urujijo

Next Post

Inkuru y’akababaro: Umunyapolitiki uzwi muri Kenya Raila Odinga yitabye Imana

Related Posts

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafatanye abantu babiri umufuka urimo urumogi rupima ibilo 28, bafatiwe mu Murenge...

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

by radiotv10
15/10/2025
0

Abantu 11 bakurikiranyweho gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baburanye ku...

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

by radiotv10
15/10/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 31 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubu rukaba...

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

by radiotv10
15/10/2025
0

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bamusanze mu bwiherero yapfuye, bikekwa...

Rubavu: Abageze mu zabukuru bararira ayo kwarika hakiyongeraho n’urujijo

Rubavu: Abageze mu zabukuru bararira ayo kwarika hakiyongeraho n’urujijo

by radiotv10
15/10/2025
0

Bamwe mu bageze mu zabukuru bahabwa inkunga y'ingoboka bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu bavuga ko ubu...

IZIHERUKA

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa
MU RWANDA

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

15/10/2025
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

15/10/2025
Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

15/10/2025
Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

15/10/2025
Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

15/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’akababaro: Umunyapolitiki uzwi muri Kenya Raila Odinga yitabye Imana

Inkuru y’akababaro: Umunyapolitiki uzwi muri Kenya Raila Odinga yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.