Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 31 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubu rukaba rufite ibibazo bituruka hanze, ariko ko uko umwijima wazira kose iki Gihugu na Afurika, hagomba kubaho n’ahaturuka urumuri.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025 ubwo yayoboraga Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida PAC (Presidential Advisory Council), yabereye mu Mujyi wa Kigali.
Muri iyi nama yari igamije kurebera hamwe uburyo hakomeza gushimangirwa ingamba zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu no gushakira umuti ibibazo byugarije Akarere n’Isi, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo u Rwanda rwanyuzemo, ndetse n’ibirwugarije muri ibi bihe.
Yagize ati “Mu Rwanda, twarokotse amajye yacu mu myaka 31 ishize, kandi n’ubu tugomba kurokoka byinshi bituruka hanze. Ariko amateka yatwigishije ko nubwo haba hari umwijima, yaba mu Rwanda cyangwa muri Afurika, cyangwa n’ahandi ku Isi, hari ahantu hato hashobora guturuka urumuri. U Rwanda rwacu no mu mwijima rushobora kumurika.”
Umukuru w’u Rwanda yagaragaje ko ibibazo bitazabura, ahubwo icyo abantu bakwiye kuzirikana ari uko bagomba guhora biteguye guhangana na byo no kubyikuramo.
Ati “Dukwiye kumenya neza ko tugomba guhangana n’ibibazo kandi tugatera imbere, ubundi tugatera intambwe ituganisha aho twifuza kujya ndetse aho abandi babashije kugera mbere yacu.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko abantu bakwiye kugeza Igihugu cyabo aho bifuza ko kiba kiri, kandi ko biri mu bushobozi bwabo, ndetse bagahora bazirikana ko bagomba guhangana n’ibyaza byose kabone n’iyo byaba ari binini gute.


RADIOTV10