Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

radiotv10by radiotv10
15/10/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Yaturitse ararira

Share on FacebookShare on Twitter

Umuririmbyi Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ uherutse kugaragaza agahinda ko kuremererwa n’uburwayi bw’umugore we urembye kandi ubushobozi bwaramushiranye, yatangaje ko hari abagiraneza batangiye kumufasha barimo n’abafite amazina azwi.

Mu minsi micye ishize, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho agaragaramo uyu muhanzi w’Indirimbo z’Imana, arira ayo kwarika, asaba ubufasha bwo kuvuza no kwita ku mugore we urembye uburwayi bw’impyiko.

Muri ayo mashusho, Bosebabireba yavugaga ko aremerewe ku buryo nta bundi buryo yahisemo gusaba ubufasha uretse gukora kiriya kiganiro kugira ngo niba hari umugiraneza ufite umutima ufasha, amufashe.

Uyu muririmbyi mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, yavuze ko umugore we agiye kuzuza umwaka ari gukorerwa ubuvuzi buzwi nka Dialyse [kuyungurura amaraso], busanzwe busaba amikora aremereye ku buryo yari amaze gushirirwa n’ubushobozi ndetse n’abo baziranye bose yarabiyambaje.

Avuga ko kiriya kiganiro cyo gutabaza yagikoze nyuma yo kwakira ubutumwa bumugaragariza umwenda w’amafaranga ya Dialyse bari bamaze kugeramo.

Ati “Sinzi ukuntu natekereje ibintu by’amateka, numva ngize ubwoba. Mu by’ukuri nsanzwe nihagararaho pe, ariko nagiye kubona mbona ndi muri uwo mwuka, mbona ntacyo gukora, ntekereza abantu bose tuziranye, umuntu wese ntekereje ngasanga hari ikintu yakoze, nkavuga nti ‘ese ubu ndongera mpamagare runaka’ ariko ndavuga nti ngira abandi bantu banzi nk’umuntu uriho bamenye kubera ubundi buryo, wenda ntihabura umugiraneza, mba nkoze iriya video numva ari yo mahitamo nsigaranye.”

Nyuma ya kiriya kiganiro, Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, nka KNC na Angeli Mutabaruka bakorana, ndetse na Mutesi Scovia, bunze mu rya Bosebabireba, basaba abantu kugira icyo bakora kugira ngo batabare ubuzima bw’umugore we.

Uyu muririmbyi yavuze ko nyuma yuko aba bantu bagize uruhare mu gutabariza umugore we, hari icyahindutse kuko yabonye ubufasha, bwatangiriye ku mukozi w’Imana, Apotre Mignone wanamufashije mbere ariko akaba atari azi ko uburwayi bw’umugore we bwakomeje.

Ati “No mu buzima busanzwe, uriya mubyeyi mu bantu bose uzi b’abashumba bari mu Rwanda, ari mu bantu bankandiye akanyenyeri inshuro nyinshi […] ndamushimira. Undi muntu nshimira ni Scovia Mutesi, yantunguye ku rwego ntatekerezaga.”

Avuga ko hari n’abandi benshi bagiye bamuhamagara bavuga ko bumvise ikibazo cye ku maradiyo, bakamuha ubufasha bungana n’ubushobozi bwabo.

Undi yashimiye ni umuhanzi Richard Nick Ngendahayo unafite igitaramo vuba aha, na we wamutunguye agatanga ubufasha, kandi batanaziranye.

Ati “Abantu bampamagaye, abari i Bugande, bati ‘tukuri inyuma, turaje turebe icyo dukora’…n’ubu tuvugana ndi kwitaba amatelefone ampa ihumure ariko ntihaburamo n’ubura ikintu ampa.”

Theo Bosebabireba avuga ko ideni ryari rimaze kugeramo kwa muganda, yamaze kuryishyura ryose, ariko ko uko ubu buvuzi bukomeza, ari na ko hagenda hiyongeraho irindi, agasaba ko abagiraneza bakomeza n’ubundi kumuba hafi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Next Post

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Related Posts

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

How social media Is Changing the Meaning of Fame

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
20/01/2026
0

Fame used to be rare. It was reserved for movie stars, musicians, athletes, and public figures who gained recognition through...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cyatangije umwaka wa 2026, byamaze kwemezwa ko bagiye gukora...

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

IZIHERUKA

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz
FOOTBALL

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.