Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

I Goma byadogereye kubera Imyigaragambyo y’abavuga ko badashaka ko Polisi y’u Rwanda ijyayo

radiotv10by radiotv10
21/12/2021
in MU RWANDA
0
I Goma byadogereye kubera Imyigaragambyo y’abavuga ko badashaka ko Polisi y’u Rwanda ijyayo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko havuzwe amakuru ko hari itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bazajya i Goma gufatanya n’abo muri uriya mujyi gucunga umutekano, bamwe mu bawutuye biraye mu mihanda babyamagana bavuga ko bafite Igisirikare n’Igipolisi byihagije.

Iyi myigaragambyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza, yiganjemo abakiri bato biraye mu kihanda bakayifunga ubundi bagasagarira inzego z’umutekano.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana ibikorwa by’imyigaragambyo iri kubera muri uriya mujyi wa Goma.

Abiraye mu mihanda, bashyiraga ibintu binyuranye mu muhanda nk’amabuye bayifunga ngo hatagira utambuka.

Amakuru avuga ko iyi myigaragambyo yaturutse ku mujinya w’abatuye mu Mujyi wa Goma nyuma batewe n’uruzinduko Umuyobozi wa Polisi ya DRC, General Amuli Bahigwa Dieudonne yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize.

Nyuma ya ruriya ruzinduko, hari amakuru yavuzwe ko hari itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bazajya i Goma gufatanya n’Abapolisi ba kiriya Gihugu gucunga umutekano.

Abamagana iby’uko Polisi y’u Rwanda ijya gutanga umusada i Goma bavuga ko byaba ari ukugurisha Igihugu cyabo.

Umwe mu bari muri iyi myigaragambyo, yagize ati “Mu Gihugu cyacu dufite Igisirikare n’Igipolisi bikomeye ariko ntitwumva impamvu Abanyarwanda bagiye kuza kuducungira umutekano.”

Gusa Umuyobozi wa Polisi ya DRC, General Amuli Bahigwa Dieudonne aherutse kwamagana iby’ariya makuru y’uko Polisi y’u Rwanda izajya muri DRC.

Ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru, General Amuli Bahigwa Dieudonne yagize ati “Mu masezerano twagiranye na Polisi y’u Rwanda ntiharimo kuzana itsinda ry’abapolisi babo mu mujyi wa Goma kuko sinjye usinya ayo masezerano kuko ntabifitiye ububasha.”

IGP Dan Munyuza wakiriye General Amuli Bahigwa Dieudonne, yavuze ko Ibuhugu by’u Rwanda na DRC birenze ibyo kuba ari ibituranyi ahubwo ko ari ibivadimwe.

Icyo gihe yagize ati “Bikeneye ko twubaka ubufatanye bukomeye ndetse no guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bihangayikishije aka Karere.”

Yakomeje agira ati “Turashaka gukorera hamwe kugira ngo dutange ubutumwa bukomeye kuri buri wese washaka guhungabanya umutekano ko atabigeraho.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 19 =

Previous Post

Kirehe: Abakora muri VUP ngo ni ugukorera inda gusa iby’iterambere byo ntibyashoboka

Next Post

Umuhanzi w’Imideri Sonia Mugabo yakoze ubukwe yambarirwa n’abarimo Ange Kagame

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi w’Imideri Sonia Mugabo yakoze ubukwe yambarirwa n’abarimo Ange Kagame

Umuhanzi w’Imideri Sonia Mugabo yakoze ubukwe yambarirwa n’abarimo Ange Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.