Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye ndetse n’amazi meza.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira, cyakozwe n’Ingabo z’u Rwanda zigize Mechanized Infantry Battalion ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), aho zahaye iyi nkunga abanyeshuri bo mu ishuri rya Jebel Christian School ryo mu gace Ruri Payam i Juba.
Mu bikoresho byahawe aba banyeshuri 900 birimo amakaye, amakaramu ndetse n’ibindi bifasha abanyeshuri mu kwiga neza.
Izi ngabo z’u Rwanda kandi zanakoranye umuganda n’abayobozi b’iri shuri kimwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri aka gace, wibanze ku gutera ibiti by’imbuto ndetse n’imboga muri iri shuri no mu nkengero zaryo.
Mu butumwa yatangiye muri ibi bikorwa, Taban Seme uyobora iri shuri, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bw’ubufasha zikomeje gutanga, ashimangira ko iyi mpano bahaye aba banyeshuri, izabafasha mu myigire.
Umuyobozi wa Rwanbatt-3, Col Leodomir Uwizeyimana, na we yashimiye ubuyobozi bw’iri shuri rya Jebel Christian Academy uburyo bwabakiranye urugwiro ndetse n’imikoranire.
Yaboneyeho gusaba abanyeshuri biga muri iri shuri kurangwa n’indangagaciro zo gukora amasomo nk’umusingi w’iterambere ry’Igihugu, anashimira abarezi b’iri shuri, ku bw’uburere batangana umuhate.



RADIOTV10