Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

radiotv10by radiotv10
19/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere umubano n’imikoranire, yashimiye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda ku bwo kumwakirana urugwiro, anashimangira ko u Rwanda ari Igihugu cy’intangarugero.

Ni uruzinduko rwahumuje kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, aho Perezida Bassirou Diomaye Faye yaherekejwe ku Kibuga cy’Indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Diomaye Faye yashimiye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.

Yagize ati “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda rusize handitswe amateka y’ubuvandimwe n’imikoranire. Ndashimira Perezida Paul Kagame, Guverinoma ye n’Abanyarwanda ku bwo kutwakirana ubwuzu, no kutwitaho neza.”

Yakomeje kandi agaragaza iki Gihugu yasuye nk’intangarugero gikwiye kubera isomo byinshi, ati “U Rwanda rutanga urugero rushimishije mu kwigira no kuzamura serivisi ziganisha ku iterambere, twishimiranye icyubahiro.”

Yavuze kandi ko Igihugu cye cya Senegal n’u Rwanda, byombi ari Ibihugu bikomezanyije urugendo rw’ubufatanye mu kugeza kuri Afurika yigenga kandi irangwa no guhanga udushya.

Uru ruzinduko Perezida Diomaye Faye yatangiye ku wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, rwaranzwe n’ibikorwa binyuranye, birimo gusura bimwe mu bikorwa mu Rwanda ndetse n’ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025, Diomaye Faye yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi yanahawe ikaze na Perezida Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byo mu muheezo byakurikiwe no kuyobora isinywa ry’amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.

Diomaye Faye yanasuye kandi ikigo Irembo gifite urubuga rwifashishwa n’Abanyarwanda mu kubona serivisi zinyuranye za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Igihugu cya Senegal cyifuza kukireberaho mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Kuri iki Cyumweru, kandi mbere yo guhumuza uruzinduko rwe, Perezida Diomaye Faye yanitabiriye Siporo Rusange ari kumwe na mugenzi we Paul Kagame.

Kuri uyu wa Gatandatu yasuye Urwibutso rwa Gisozi
Nyuma yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

Kuri iki Cyumweru bagiye muri Siporo rusange

Yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda
Ubwo yahumuzaga uruzinduko rwe yaherekejwe na Minisitiri Nduhungirehe ku Kibuga cy’Indege
Yasezeye bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda
Yishimiye gusura u Rwanda n’iminsi itatu yamaze muri iki Gihugu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Next Post

NAME CHANGE REQUEST

Related Posts

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo
MU RWANDA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.