Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

radiotv10by radiotv10
20/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko afite ubushake bwo kugira uruhare mu biganiro bigamije kuzana amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Moïse Katumbi usanzwe ari na Perezdia w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo rya Ensemble pour la République, yavuze ko ibi biganiro bikenewe muri Congo, ntawe ukwiye gusubizwa inyuma.

Yabitangaje mu itangazo ryashyizwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho yagaragazaga igikwiye kuzanira amahoro Igihugu cya DRC byumwihariko mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Ni ubutumwa yatanze nyuma y’ibiherutse gutangazwa na Perezida wa Angola, João Lourenço wagaragaje ibintu by’ingenzi byatuma amahoro agaruka mu burasirazuba bwa DRC ndetse no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu by’ingenzi yerekanye ko bikenewe gukorwa, harimo kurandura burundu umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda ndetse n’ibiganiro bitagira uwo biheza muri DRC, bigahuza Abanyekongo ubwabo.

Ishyaka rya Moïse Katumbi, rigendeye kuri ibi byatangajwe na Perezida wa Angola, ryatangaje ko rifite ubushake bwo kwitabira ibi biganiro kandi ko ryiteguye kubyitabira kugira ngo ituze riboneke muri DRC no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Muri iri tangazo ryashyizwe hanze na Ensemble pour la République, ryongeye gusaba ko habaho ibiganiro by’Abanyekongo bose, byumwihariko bikayoborwa n’Imiryango ishingiye ku myemerere na yo yabisabye, irimo Ihuriro ry’Abepisikopi Gatulika CENCO ndetse n’Ihuriro ry’andi madini ya Gikristu ECC.

Iri shyaka rya Katumbi rivuga ko ibi biganiro ari byo byatuma haboneka umuti w’umuzi w’ibibazo ndetse n’amahoro n’ituze muri Congo, ndetse bigatuma iki Gihugu kigendera ku Itegeko Nshinga.

Itangazo ry’ishyaka rya Moïse Katumbi rigira riti “Twongeye gushimangira ko dushyigikiye inzira zose zatuma habaho ibiganiro bitagira uwo bigeza bigahuriza hamwe abagize imiryango yose y’Abanyekongo: Imitwe ya politiki, amashyaka ashyigikiye Perezida, abatavuga rumwe n’ubutegetsi badakoresha intwaro, AFC/M23 ndetse na sosiyete Sivile.”

Ibi biganiro byakunze gusabwa n’Imiryango mikuru ishingiye ku myemerere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe Perezida Tshisekedi yakunze kubitera umugongo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 9 =

Previous Post

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Next Post

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
20/10/2025
0

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo, yaramutse mu mujyi a Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.