Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, batangaje ko mu gikorwa cyabaye mu minsi itanu, mu Rwanda hose hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibyinjiye mu buryo bunyaranyije n’amategeko n’ibitemewe, bifite agaciro ka Miliyoni 106 Frw.
Byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, cyakozwe ku bufatanye bwa Poliri y’u Rwanda, RIB, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’ubw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA).
Iki gikorwa cyabaye hagati ya tairki 13 na 17 Ukwakira 2025 mu Gihugu hose, cyiswe Operation Usalama, kigamije guhangana n’ibicuruzwa bya magendu n’ibitujuje ubuziranenge.
Muri iki gikorwa, hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe n’ibyinjiye mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bifite agaciro ka miliyoni 106 Frw.
Muri ibi bikorwa kandi, mu Gihugu hose hafatiwemo abantu 72 barimo 14 bo mu mujyi wa Kigali, hakaba kandi hari abagishakishwa bafitanye isano n’ibi bikora bigize ibyaha.
Muri ibi bicuruzwa byafatiwe muri ibi bikorwa, hahise hangizwa ibifite agaciro ka miliyoni 104 Frw, mu gihe amande yaciwe ababifatiwemo, abarirwa muri miliyoni 107 Frw.


RADIOTV10