Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo atangire gushyira mu bikorwa igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe.
Sarkozy yageze kuri iyi Gereza kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025 ku munsi we wa mbere mu myaka itanu agomba kumara afunze, aho abaye uwa mbere wabaye Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa ugiye gufungwa muri Gereza.
Uyu munyapolitiki yageze kuri iyi gereza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, acungiwe umutekano n’imodoka ndetse na moto nyinshi bya polisi ya kiriya Gihugu.
Ubwo yavaga iwe kandi, abantu uruvunganzora bamushyigikiye bari babucyereye ari benshi baje gusa nk’aho bamusezeraho mbere yuko yerecyeza kuri iriya gereza iherereye mu majyepfo y’umujyi wa Paris.
Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, ahamijwe ibyaha birimo bifitanye isano n’amafaranga yakiriye nk’inkunga yamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2007 yahawe na Muammar Gaddafi wari Perezida wa Libya.
Uyu wavuye ku butegetsi muri 2012 afite gahunda yo kujuririra iki cyemezo yafatiwe, mu gihe agomba kuba afungiye ahantu he hihariye nk’umunyacyubahiro hiswe “VIP wing” ho muri iriya gereza ya La Santé.

RADIOTV10