• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

radiotv10by radiotv10
21/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice bituwe cyane birimo Mpeti, na Nzibira mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Iri Huriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ibi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025.

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu butumwa bwe, yavuze ko iri Huriro ryifuza kumenyesha Umuryango mpuzamahanga ko “hakomeje kubaho kurenga ku gahenge bikorwa n’uruhande rwishyize hamwe ry’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Yakomeje agira ati “Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, hagabwe ibitero hifashishijwe za drones CH-4, zagabye ibitero binyuranye byibasiye ibice bituwemo cyane n’abaturage bya Mpeti, Nzibira no mu nkengero zabyo, byahitanye mu buryo bubabaje ubuzima bw’abaturage b’abasivile.”

Kanyuka kandi yaboneyeho kumenyesha abaturage bagizweho ingaruka n’ibi bitero ko iri Huriro rya AFC/M23 ryifatanyije na bo, kandi abizeza ko rigiye gukora ibishoboka rikabarinda, rikanaburizamo ibi bitero rikajya kubirandurira ku isoko y’aho bitegurirwa.

Ibi bitero bikomeje kugabwa n’uruhande rurwanirira Leta ya DRC, bikomeje kuba mu gihe nta byumweru bibiri birashira Guverinoma y’iki Gihugu isinyanye amasezerano na AFC/M23 agamije gushyiraho urwego rushinzwe kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge kemejwe.

Aya masezerano yasinyiwe i Doha muri Qatar tariki 14 Ukwakira 2025, yatindiye uruhande rwa Leta, kuko nyuma y’amasaha macye gusa ashyizweho umukono, n’ubundi rwahise rugaba ibitero bya rutura mu bice bigenzurwa na AFC/M23 byo mu Ntara za Kivu zombi; Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo, aho na bwo byari byamaganywe n’iri Huriro rigizwe n’Abanyekongo bahagurukiye kurandura ibikorwa bibi byimakajwe n’ubutegetsi bwa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 12 =

Previous Post

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Next Post

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.