Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
22/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava.

Aba Basenateri bashyizweho na Perezida Paul Kagame, ni Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred.

Babiri muri aba bane, basanzwe ari Abasenateri; ari bo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, mu gihe Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred bagiye kwinjira muri Sena, barahoze muri Guverinoma y’u Rwanda.

Mu butumwa batanze nyuma yo gushyirwaho na Perezida, aba banyapolitiki bose bashimiye Umukuru w’Igihugu ku cyizere yabagiriye.

Dr Uwamariya yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mbashimiye mbikuye ku mutima icyizere mukomeje kungirira, ni igihango ndateze gutatira.”

Yakomeje agira ati “nzakomeza gukorera Igihugu n’Abanyarwanda ntiganda mu nshingano nshya z’ubusenateri. Nzahora mashimira Nyakubahwa.”

Prof Dusingizemungu na we yagize ati “Ndabashimiye byimazeyo n’umutuma wanjye wose Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo kunyongerera manda nk’Umusenateri. Ndabizeza kuzakorana umurava, ubunyangamugayo n’umuhate, nuzuza inshingano zanjye.”

Hon Uwizeyimana Evode na we yagize ati “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo gukomeza kungirira icyizere n’icyo mwangiriye mu myaka icumi ishize.”

Uyu mushingamatageko yakomeje agira ati “Nakiranye ubwiyoroshye iyi manda nshya, umuhate, umurava udacogora mu gukomeza gukorera u Rwanda mu iterambere rikataje.”

Gasana Alfred na we yagize ati “Mbashimiye mbikuye ku mutima nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku bw’icyizere mwangiriye mubinyujije mu kungira Umusenateri. Ndizeza gukorera Igihugu cyanjye n’umurava ku bw’imiyoborere yanyu y’intangarugero.”

Aba Basenateri bane bashyizweho mu gihe abari bahawe inshingano na Perezida Paul Kagame muri 2020, manda yabo yari irangiye, aho babiri muri bo batagarutse muri Sena, ari bo André Twahirwa na Epiphanie Kanziza.

Dr Uwamariya Valentine
Prof. Dusingizemungu
Hon Evode Uwizeyimana
Gasana Alfred

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Next Post

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w'amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.