Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

radiotv10by radiotv10
22/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’impande zigifasha, rukomeje kurenga ku gahenge kemejwe, rukarasa rukoresheje intwaro zikomeye zirimo indege z’intambara, aho rwarashe mu bice binyuranye byo muri Masisi na Walikare.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025, avuga ko uruhande bahanganye rukomeje umugambi mubisha warwo.

Kanyuka yatangaje “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje umugambi wabwo mubisha wo kurasa buhumyi rukoresheje indege z’intambara mu bice bituwemo n’abaturage benshi muri za Lokarite za Nyarushyamba (Masisi), Kashebere (Walikale) no mu bice bihakikije.”

Umuvugizi wa AFC/M23 akomeza avuga ko ibi bitero bikomeye, byatangiye kugabwa kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 21 ndetse bigakomeza no kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025, kandi ko bihabanye n’agahenge kemejwe ko guhagarika imirwano.

Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko kandi ubu bushotoranyi buri gukorwa n’uruhande bahanganye, bunanyuranyije n’ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar.

Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kugaragaza ko budafite ubushake bwo gushaka umuti binyuze mu nzira z’amahoro, kuko ari rwo rukomeje kurangwa n’imyitwarire yo kunyuranya n’ibyemeranyijweho.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kandi yakomeje avuga ko iri Huriro bitewe n’uko ibintu byifashe, ryiyemeje kuburizamo ubu bushotoranyi, kandi “rigomba kwirwanaho no kuburizamo ibiribangamiye byose ribisanze ku isoko y’aho bitegurirwa, mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile.”

Ubu bushotoranyi bukomeje kubaho, mu gihe muri uku kwezi Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iri Huriro AFC/M23 bashyize umukono ku masezerano ashyiraho urwego rushinzwe kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − four =

Previous Post

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Next Post

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Related Posts

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

by radiotv10
24/10/2025
0

Ibihano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Turmp yafatitye kompanyi ebyiri zicuruza ibikomoka kuri petrole zo mu Burusiya,...

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye zirimo bisi ebyiri zitwara abagenzi, yabereye muri Uganda, yahitanye abantu 63, abandi benshi barakomereka. Iyi mpanuka...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

by radiotv10
21/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice...

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

by radiotv10
21/10/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo...

IZIHERUKA

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa
AMAHANGA

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

by radiotv10
24/10/2025
0

Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

24/10/2025
Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

24/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.