• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

radiotv10by radiotv10
22/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’impande zigifasha, rukomeje kurenga ku gahenge kemejwe, rukarasa rukoresheje intwaro zikomeye zirimo indege z’intambara, aho rwarashe mu bice binyuranye byo muri Masisi na Walikare.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025, avuga ko uruhande bahanganye rukomeje umugambi mubisha warwo.

Kanyuka yatangaje “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje umugambi wabwo mubisha wo kurasa buhumyi rukoresheje indege z’intambara mu bice bituwemo n’abaturage benshi muri za Lokarite za Nyarushyamba (Masisi), Kashebere (Walikale) no mu bice bihakikije.”

Umuvugizi wa AFC/M23 akomeza avuga ko ibi bitero bikomeye, byatangiye kugabwa kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 21 ndetse bigakomeza no kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025, kandi ko bihabanye n’agahenge kemejwe ko guhagarika imirwano.

Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko kandi ubu bushotoranyi buri gukorwa n’uruhande bahanganye, bunanyuranyije n’ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar.

Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kugaragaza ko budafite ubushake bwo gushaka umuti binyuze mu nzira z’amahoro, kuko ari rwo rukomeje kurangwa n’imyitwarire yo kunyuranya n’ibyemeranyijweho.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kandi yakomeje avuga ko iri Huriro bitewe n’uko ibintu byifashe, ryiyemeje kuburizamo ubu bushotoranyi, kandi “rigomba kwirwanaho no kuburizamo ibiribangamiye byose ribisanze ku isoko y’aho bitegurirwa, mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile.”

Ubu bushotoranyi bukomeje kubaho, mu gihe muri uku kwezi Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iri Huriro AFC/M23 bashyize umukono ku masezerano ashyiraho urwego rushinzwe kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Next Post

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.