Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Batanze umucyo ku bana babo bakabaye barangije primaire ariko batarakandagira mu ishuri

radiotv10by radiotv10
27/10/2025
in MU RWANDA
0
Batanze umucyo ku bana babo bakabaye barangije primaire ariko batarakandagira mu ishuri
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragara abana barengeje imyaka 13 batarakandagira mu ishuri birirwa bazerera bakanishora mu ngeso mbi, aho ababyeyi babo bavuga biterwa n’ubukene bwabo butuma batabona amikoro yo gushyira mu ishuri abana babo.

Aba bana bakunze kugaragara mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba, banishora mu ngeso mbi zo gukorakora, ndetse bamwe bakirirwa ku muhanda basabiriza.

Ababyeyi babo bavuga ko ubukene ari bwo butuma batarabashije kubajyana ku ishuri. Nyiraneza Claudine avuga ko afite abana babiri batigeze bajya ku ishuri.

Ati “Si uko ntashaka ko abana bajya ku ishuri, ahubwo nta bushobozi. Kubona ibikoresho by’ishuri n’imyenda birancanga. Iyo ndangije imirimo yo mu rugo mba ntazi aho nakura amafaranga yo kubajyana ku ishuri.”

Kankindi Anita  na we yagize ati “Umwana wanjye afite imyaka 13, ariko ntabwo yigeze ajya ku ishuri. Iyo umwana akubwiye ngo ndashaka kwiga ukabona nta kintu ufite mu ntoki birababaza cyane, tubura uko tubigenza ngo bajye kwiga.”

Bamwe muri aba bana batiga bavuga ko bakunda kwiga ariko bakaba barabuze ubushobozi bwo kujya ku ishuri.

Umwe muri bo w’imyaka 13 yagize ati “Njye nifuza kwiga nk’abandi bana, ariko mama ambwira ko nta bushobozi afite. Niba mbona abandi bajya ku ishuri jye ntajyayo kandi twarabyirukanye birambabaza.”

Undi we w’imyaka 12 yagize ati “Ntabwo nigeze njya ku ishuri. Ubu ndara nzenguruka mu gasantere, rimwe na rimwe nkajya gufasha abantu mu mirimo yo mu rugo kugira ngo mbone icyo ndya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko nta rwitwazo na rumwe rukwiye gutuma umwana atajyanwa ku ishuri, kuko Leta ifasha ababyeyi batishoboye.

Ati “Nta mpamvu n’imwe yakabaye ituma umwana atajya kwiga kuko n’ubundi abana badafite ubushobozi barafashwa nk’abatishoboye. Turasaba ababyeyi kujyana abana ku ishuri abadafite ubushobozi bagafashwa.”

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − one =

Previous Post

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

Next Post

How musicians are using streaming platforms to make money

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye
IBYAMAMARE

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.