Umusore w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi watawe muri yombi nyuma yo gukubita umukunzi we w’imyaka 31 banamaze gusezerana imbere y’amategeko bakaba bitegura gukora ubukwe mu rusengero, biravugwa ko yamuhoye kuba ataramuhaye amabati yamwemereye yo gusakara inzu ari kubaka ngo bazabanemo.
Uyu musore witwa Nshimiyimana Emmanuel afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Murundi, aho akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyiraminani Annonciatha bamaze amezi atanu barasezeranye imbere y’amategeko.
Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki 29 Gicurasi 2025 nk’uko byemezwa n’umwe mu bo mu muryango w’umukobwa wakubiswe, ubu akaba arembeye ku Kigo Nderabuzima cya Rufungo mu Karere ka Karongi.
Uyu wo mu muryango w’uwakubiswe, yagize ati “Biteguraga kujya kwandikisha iby’ishyingirwa mu Itorero rya EPR tariki ya 28 Ugushyingo.”
Avuga kandi ko aba bombi baniteguraga kuzasezerana mu rusengero mu ntangiro z’umwaka utaha muri Mutarama 2026, mu Itorero cya EPR.
Yagize ati “Twababajwe n’ibyo yamukoreye amunigagura kugeza ubwo umukobwa wacu adashobora kuvuga ngo aramuziza ko atamuhaye amabati 30 yo gusakara iyo nzu avuga ngo bazabanamo.”
Umuturanyi w’umuryango w’uyu mukobwa, avuga ko uriya musore koko ashobora kuba yari yaremerewe amabati n’uriya mukobwa, ariko ko inzu ari kubaka yari itaragera mu isakara, ku buryo atumva icyaba cyamuteye kumuhohotera ako kagendi.
Ni mu gihe uyu musore nyuma yo gufungirwa gukubita umukunzi we, akomeje kwicuza nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, wavuze ko baganiriye akamubwira ko na we yicuza.
Ati “Yambwiye ko yagiye gusura Fiyanse we iwabo mu Mudugudu wa Bukiro ku mugoroba wo ku wa 24 Ukwakira 2025, umukobwa amuherekeje umusore aramwoshyoshya, amucisha mu ishyamba rihari, arimugejejemo batangira kutumvikana kuri ayo mabati. Umusore yamwambuye umupira yari yambaye arawumunigisha, atangira kumukubita imigeri n’imitwe.”
Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gusaba abasore guhagarika urugomo bakorera abo bitegura kurushingana babitewe n’ibyo baba barasezeranye bitari kubahirizwa, ahubwo bakajya bimakaza gushyira hamwe.
RADIOTV10











