Polisi y’u Rwanda yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Ubugenzacyaha RIB, bagiye gukurikirana ibyagaragajwe ko hari abacuruzi bashobora gufata utuvido turimo umutobe (Jus/Juice) wa Salama uherutse gucibwa ku isoko ry’u Rwanda, bagashyiraho ibirango by’izikorwa n’izindi nganda kugira ngo birinde guhomba izo baranguye.
Mu cyumweru gishize, tariki 20 Ukwakira 2025, inzego zirimo Polisi y’u Rwanda na RIB bagaragaje bimwe mu bicuruzwa byafatiwe mu gikorwa cyiswe Operation Usalama cyo gutahura ibitujuje ibiziranenge, ibitemewe n’ibyinjijwe mu Gihugu mu buryo bwa Magendu.
Muri ibi bicuruzwa, hagaragajwe umutobe wa Salama ukorwa n’uruganda Joyland Company LTD, utujuje ubuziranenge, aho abawucuruza bahise basabwa kuwumena ugakurwa ku isoko ryo mu Rwanda, ndetse abawunyoye, babishoboye bakaba bajya kwa muganga kwisuzumisha kugira ngo barebe ko nta ngaruka wabateye.
Nyuma yuko Polisi isabye abantu gukura ku isoko uyu mutobe, hazamutse impaka, ndetse bamwe bakavuga ko hari abatangiye gukora amanyanga kugira ngo uwo bafite mu maduka ugurwe dore ko wagurwaga cyane kubera igiciro cyawo kiri hasi.
Uwitwa Jachkson Dushimimana ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu butumwa yanyujijeho, yavuze ko hari abacuruzi bafite mu bubiko umutobe mwinshi wo muri ubu bwoko
Ati “Mu rwego rwo kwirinda ko bahomba, bamwe muri bo batangiye gukuraho ibirango bya SALAMA ku tuvido urimo, bagashyiraho iby’indi mitobe ikorerwa mu Bihugu by’ibituranyi (Kenya, Uganda, or Tanzania).”
Uyu yakomeje abaza polisi y’u Rwanda niba izakomeza ubugenzuzi kugira ngo aya manyanga adatuma uriya mutobe ukomeza kugurishwa, nyamara waraciwe.
Yaboneyeho gutanga igitekereza asaba izi nzego ko zasaba uruganda rukora uriya mutobe, kuba rwasubiza amafaranga abacuruzi bari bafite uyu mutobe, kugira ngo bawurusubize, bityo unabashe kuva ku isoko bityo hanirindwe n’ariya manyanga.
Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yavuze ko “Ibi binyuranyije n’amategeko kandi ntabwo byakwihanganirwa, Polisi y’u Rwanda ku bufaranye na Rwanda FDA [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa], RIB ndetse n’izindi nzebo bireba, tuzakurikirana iki kibazo.”
Ubwo herekanwaga biriya bicuruzwa bitujuje ubuziranenge byafashwe, inzego zavuze ahakorerwa uriya mutobe, byagaragaye ko hari umwanda ukabije, ndetse n’uburyo ukorwamo bikaba bitujuje ibipimo by’ubuziranenge.
RADIOTV10








