Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

radiotv10by radiotv10
27/10/2025
in MU RWANDA
0
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Ubugenzacyaha RIB, bagiye gukurikirana ibyagaragajwe ko hari abacuruzi bashobora gufata utuvido turimo umutobe (Jus/Juice) wa Salama uherutse gucibwa ku isoko ry’u Rwanda, bagashyiraho ibirango by’izikorwa n’izindi nganda kugira ngo birinde guhomba izo baranguye.

Mu cyumweru gishize, tariki 20 Ukwakira 2025, inzego zirimo Polisi y’u Rwanda na RIB bagaragaje bimwe mu bicuruzwa byafatiwe mu gikorwa cyiswe Operation Usalama cyo gutahura ibitujuje ibiziranenge, ibitemewe n’ibyinjijwe mu Gihugu mu buryo bwa Magendu.

Muri ibi bicuruzwa, hagaragajwe umutobe wa Salama ukorwa n’uruganda Joyland Company LTD, utujuje ubuziranenge, aho abawucuruza bahise basabwa kuwumena ugakurwa ku isoko ryo mu Rwanda, ndetse abawunyoye, babishoboye bakaba bajya kwa muganga kwisuzumisha kugira ngo barebe ko nta ngaruka wabateye.

Nyuma yuko Polisi isabye abantu gukura ku isoko uyu mutobe, hazamutse impaka, ndetse bamwe bakavuga ko hari abatangiye gukora amanyanga kugira ngo uwo bafite mu maduka ugurwe dore ko wagurwaga cyane kubera igiciro cyawo kiri hasi.

Uwitwa Jachkson Dushimimana ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu butumwa yanyujijeho, yavuze ko hari abacuruzi bafite mu bubiko umutobe mwinshi wo muri ubu bwoko

Ati “Mu rwego rwo kwirinda ko bahomba, bamwe muri bo batangiye gukuraho ibirango bya SALAMA ku tuvido urimo, bagashyiraho iby’indi mitobe ikorerwa mu Bihugu by’ibituranyi (Kenya, Uganda, or Tanzania).”

Uyu yakomeje abaza polisi y’u Rwanda niba izakomeza ubugenzuzi kugira ngo aya manyanga adatuma uriya mutobe ukomeza kugurishwa, nyamara waraciwe.

Yaboneyeho gutanga igitekereza asaba izi nzego ko zasaba uruganda rukora uriya mutobe, kuba rwasubiza amafaranga abacuruzi bari bafite uyu mutobe, kugira ngo bawurusubize, bityo unabashe kuva ku isoko bityo hanirindwe n’ariya manyanga.

Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yavuze ko “Ibi binyuranyije n’amategeko kandi ntabwo byakwihanganirwa, Polisi y’u Rwanda ku bufaranye na Rwanda FDA [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa], RIB ndetse n’izindi nzebo bireba, tuzakurikirana iki kibazo.”

Ubwo herekanwaga biriya bicuruzwa bitujuje ubuziranenge byafashwe, inzego zavuze ahakorerwa uriya mutobe, byagaragaye ko hari umwanda ukabije, ndetse n’uburyo ukorwamo bikaba bitujuje ibipimo by’ubuziranenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 5 =

Previous Post

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Next Post

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

Related Posts

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo u Burundi bwari bukomeje kongera umubare w’Ingabo muri DRC, ndetse zimwe zijya gushinga ibirindiro...

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abakomeje kwikoreza u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwiye kwibuka ko atari...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

by radiotv10
11/12/2025
0

The President of the Republic, Paul Kagame, said that the fighting that has been taking place in parts of South...

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

Abantu 15 barimo abaganga, n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakuriranyweho kunyereza amafaranga y’iki Kigo, aho batahuwe ubwo...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.