Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

radiotv10by radiotv10
28/10/2025
in MU RWANDA
0
Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga abana babo basinziriye.

Uyu mugabo witwa Claude akekwaho kwica umugore we witwa Claudine bari bafitanye abana batatu, barimo uw’imyaka itandatu, uw’icyenda, ndetse n’undi wa 12.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Le Progres cyo mu Bufaransa, avuga ko ibi byabereye mu igorofa ya gatatu y’inyubako ituyemo imiryango inyuranye iri ahitwa Saint-Priest muri Rhône mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025.

Iyi nkuru ni yo yiriwe ivugwa kuri uyu wa Mbere mu gace ka Bel Air ka hariya i Saint-Priest. Nyuma yuko uwo mugabo yishe umugore we, yahungiye kuri umwe mu bo mu muryango we i Meyiziey, akabimenyesha polisi.

Iki kinyamakuru kivuga ko ubwo uyu mugabo yicaga umugore we, abana babo bari baryamye mu kindi cyumba basinziriye, ntibabashe kumenya ibyabaye.

Amakuru kandi dukesha urubuga rw’uwitwa Prof. Maurice Hakizimana, avuga ko Umushinjacyaha w’i Lyon yabwiye Ibiro Ntaramakuru ‘Agence Radio France’ ko nyakwigendera yishwe ateraguwe ibyuma n’uwo bashakanye.

Uru rubuga ruvuga ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, ariko bukaza kumenyekana saa cyenda z’igicuku cy’ijoro rishyira ku wa Mbere.

Uyu Prof. Hakizimana, mu nyandiko iri ku rubuga rwe, yagize ati “Ubwo polisi yahageraga, uwishwe yabonetse aryamye hasi mu maraso menshi, ijosi ryose ryateraguwe ibyuma hafi gucika.”

Nyuma yuko Polisi itaye muri yombi uyu mugabo, n’inshuti ye yo mu muryango yari yahungiyeho, ari na bwo yabimenyeshaga Polisi, na we yahamagawe mu rwego rwo gukora iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − ten =

Previous Post

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Next Post

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

by radiotv10
28/10/2025
0

It has been a hundred years since the Anglican Church of Rwanda established its first roots on the hills of...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.