Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo bahereweho mu gukosoza imyirondoro yabo kugira ngo bizabafashe kuzahabwa indangamuntu koranabuhanga, baravuga ko bayitegerezanyije amatsiko, kandi ko bayitezeho kuzakemura bimwe mu bibazo bahuraga na byo.

Iki gikorwa cyatangiriye mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyanza; two mu Ntara y’Amajyepfo, aho abaturage bari kujya gukosoza imyirondo yabo isanzwe iri muri sisitemi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA.

Enok Mugisha, umwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa, avuga ko iyi ndangamuntu nshya izorohereza abaturage muri serivisi basanzwe baka mu nzego za Leta.

Ati “Hari igihe ujya kwaka serivisi ugasanga indangamuntu yawe ifite amakosa cyangwa itagaragaza amakuru yose. Kuba batuzaniye uburyo bushya bugezweho, bizadufasha cyane kubona serivisi vuba kandi neza.”

Niyonzima Jean Claude na we avuga ko iyi gahunda igaragaza icyerekezo cyiza mu kunoza imitangire ya serivisi, nk’imwe mu ntego za Leta y’u Rwanda.

Ati “Iyi ndangamuntu izafasha Leta kumenya amakuru yacu byihuse, natwe bigatuma tubona serivisi zitandukanye mu buryo bworoshye, nko gufungura konti cyangwa gusaba pasiporo, n’ibindi.”

Nubwo bishimira iyi gahunda, hari bamwe mu baturage bavuga muri iki gikorwa cyo gukosora imyirondoro bahabwe ikarita ndangamuntu bari guhura n’ibibazo bitandukanye nko kubura internet, bigatuma badahita bakorerwa bigasaba ko bataha bakazongera gusubirayo.

Uwimana Chantal wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yagize ati “Twaje mu gitondo dufite ibyangombwa byose, ariko internet yabuze inshuro nyinshi, bamwe barataha batabashije gukosorerwa. Twifuza ko byanozwa kugira ngo twese tubone indangamuntu nshya neza.”

Hategekimana Thaddée avuga ko hari n’abagaragayeho amakuru adahuye n’irangamimerere yabo, bigatuma basabwa ibindi byangombwa by’inyongera.

Ati “Bamwe bagasanga amazina yabo atandukanye n’ayanditse mu bitabo by’irangamimerere, bakoherezwa kuzagaruka bafite ibyangombwa byemeza ayo makuru. Ibyo bitwara igihe n’amafaranga.”

Mutijima Bernard, umukozi ushinzwe gukurikirana iki gikorwa mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko ibyo bibazo biri gukurikiranwa kandi bigenda bikemuka uko iminsi igenda ishira.

Ati “Ibibazo bigenda biboneka ni ikirere kiba kitameze neza, ndetse n’utundi tubazo tugenda tugaragara tukadukosora, ariko uko igihe kiri kugenda gishira byose bragenda bikemuka ni uko ari mu itangira.”

Uyu mushinga w’indangamuntu koranabuhanga uteganyijwe gutwara arenga miliyari 101 Frw, ukazafasha mu kunoza uburyo amakuru y’umuturage aboneka kandi agakoreshwa mu buryo bwihuse.

Bavuga ko bategerezanyije amatsiko menshi iyi ndangamuntu

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − three =

Previous Post

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Next Post

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.