Bamwe mu baturage bo mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo bahereweho mu gukosoza imyirondoro yabo kugira ngo bizabafashe kuzahabwa indangamuntu koranabuhanga, baravuga ko bayitegerezanyije amatsiko, kandi ko bayitezeho kuzakemura bimwe mu bibazo bahuraga na byo.
Iki gikorwa cyatangiriye mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyanza; two mu Ntara y’Amajyepfo, aho abaturage bari kujya gukosoza imyirondo yabo isanzwe iri muri sisitemi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA.
Enok Mugisha, umwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa, avuga ko iyi ndangamuntu nshya izorohereza abaturage muri serivisi basanzwe baka mu nzego za Leta.
Ati “Hari igihe ujya kwaka serivisi ugasanga indangamuntu yawe ifite amakosa cyangwa itagaragaza amakuru yose. Kuba batuzaniye uburyo bushya bugezweho, bizadufasha cyane kubona serivisi vuba kandi neza.”
Niyonzima Jean Claude na we avuga ko iyi gahunda igaragaza icyerekezo cyiza mu kunoza imitangire ya serivisi, nk’imwe mu ntego za Leta y’u Rwanda.
Ati “Iyi ndangamuntu izafasha Leta kumenya amakuru yacu byihuse, natwe bigatuma tubona serivisi zitandukanye mu buryo bworoshye, nko gufungura konti cyangwa gusaba pasiporo, n’ibindi.”
Nubwo bishimira iyi gahunda, hari bamwe mu baturage bavuga muri iki gikorwa cyo gukosora imyirondoro bahabwe ikarita ndangamuntu bari guhura n’ibibazo bitandukanye nko kubura internet, bigatuma badahita bakorerwa bigasaba ko bataha bakazongera gusubirayo.
Uwimana Chantal wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yagize ati “Twaje mu gitondo dufite ibyangombwa byose, ariko internet yabuze inshuro nyinshi, bamwe barataha batabashije gukosorerwa. Twifuza ko byanozwa kugira ngo twese tubone indangamuntu nshya neza.”
Hategekimana Thaddée avuga ko hari n’abagaragayeho amakuru adahuye n’irangamimerere yabo, bigatuma basabwa ibindi byangombwa by’inyongera.
Ati “Bamwe bagasanga amazina yabo atandukanye n’ayanditse mu bitabo by’irangamimerere, bakoherezwa kuzagaruka bafite ibyangombwa byemeza ayo makuru. Ibyo bitwara igihe n’amafaranga.”
Mutijima Bernard, umukozi ushinzwe gukurikirana iki gikorwa mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko ibyo bibazo biri gukurikiranwa kandi bigenda bikemuka uko iminsi igenda ishira.
Ati “Ibibazo bigenda biboneka ni ikirere kiba kitameze neza, ndetse n’utundi tubazo tugenda tugaragara tukadukosora, ariko uko igihe kiri kugenda gishira byose bragenda bikemuka ni uko ari mu itangira.”
Uyu mushinga w’indangamuntu koranabuhanga uteganyijwe gutwara arenga miliyari 101 Frw, ukazafasha mu kunoza uburyo amakuru y’umuturage aboneka kandi agakoreshwa mu buryo bwihuse.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10











