Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko uwagitsinze yaraririye nyamara atari byo, yahagaritswe ibyumweru bitanu.
Ni nyuma y’umukino wahuje APR FC na Rutsiro FC wabereye kuri Sitade Umuganda ku wa Gatandatu tariki 01 Ugushyingo, warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.
Gusa imisifurire y’uyu mukino yongeye kunengwa, nyuma yuko umusifuzi Karangwa Justin yanze igitego cyagombaga kuba icya kabiri cya APR FC, akavuga ko William Togui wari winjije mu izamu umupira yaraririye.
Uretse kandi kiriya gitego cyanzwe, nanone icyabonywe na Rutsiro FC, na cyo nticyavuzweho rumwe, kuko cyabonetse nyuma yuko iyi kipe ihawe penaliti ku byafashwe nk’ikosa ariko bamwe bakavuga ko ritari ikosa.
Ibi byombi, byatumye ubuyobozi bwa APR bwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, burimenyesha ko butanyuzwe n’ibyemezo byafashwe n’uyu musifuzi.
Komisiyo muri FERWAFA ishinzwe Imisifurire yateranye kuri uyu wa Kabiri, yemeje ko icyemezo cyo kwanga kiriya gitego rya APR FC, habayemo ikosa ryakozwe n’umusifuzi Karangwa Justin.
Iyi Komisiyo kandi yemeje ko penaliti yahawe Rutsiro FC yo yari iy’ukuri, gusa yemeza ko kubera ririya kosa ryo kwanga kiriya gitego, uyu musifuzi agomba guhagarikwa ibyumweru bitanu adasifura.
RADIOTV10











