Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza APR FC na Rayon Sports.
Ni nyuma yuko hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko bamwe mu basifuzi bakuru banze gusifura umukino wa APR FC na Rayon Sports kubera gutinya ibihano.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 yemeza ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo gikomeye cyo guha uyu mukino umusifuzi ukiri muto, utarigeze asifura imikino ikomeye ya Rwanda Premier League kugeza ubu, ndetse utaramara imyaka ibiri asifura.
Uwo musifuzi ni Kayitare David, witezwe gusifura mu kibuga hagati kuri uyu mukino utegerejwe na benshi, uteganyijwe kubera kuri uyu wa Gatandatu.
Kayitare David azaba yungirijwe na Mutuyimana Dieudonné na Ishimwe Didier, mu gihe Nizeyimana Isiaq azaba ari umusifuzi wa kane.
Iki cyemezo cyateje impaka zikomeye mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bamwe bibaza impamvu umukino ukomeye nk’uyu uhabwa umusifuzi ukiri muto, mu gihe abandi babona ari amahirwe mashya yo kugaragaza ubushobozi bw’abasifuzi bashya.
Umwe mu banyamakuru b’ibiganiro bya Siporo mu Rwanda yagize ati “Ni umukino ukomeye cyane, usaba ubunararibonye. Guhita umushyira ku mukino nka APR na Rayon ni nko kumushyira mu kigeragezo gikomeye.”
Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FERWAFA, Mugisha Richard, aherutse gutangaza ko hari gahunda yo guha amahirwe abasifuzi bashya kugira ngo hongerwe umubare w’abafite ubushobozi bwo kuyobora imikino ikomeye.
Umukino wa APR FC na Rayon Sports utegerejwe cyane, ukaba ushobora kuzakurikirwa n’ibyemezo bikomeye muri aya makipe, dore ko yombi agiye guhura abanje kunyura mu bihe bitayoroheye bijyanye n’umusaruro uva mu kibuga.

Aime Augustin
RADIOTV10











