Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma yo gusabwa amafaranga y’ifatabuguzi n’ay’ukwezi yo gukupurirwa, ariko ntibyateye kabiri, ahita apfa.
Aba baturage batuye byumwihariko mu Tugari tutarageramo umuriro w’amashanyarazi, bavuga ko nyuma yo guhabwa ibi bikoresho, babikoresheje igihe gito.
Mukamugema, utuye mu Kagari ka Karama, yagize ati “Badusabye amafaranga mbere yo guhabwa amatara, bongera batubwira ko buri kwezi tugomba kongeraho andi yo kutukupurira. Barayaduhaye, turayatahana, yaka amezi abiri gusa, nyuma dutanga amafaranga ngo badukupurire ariko twarategereje turaheba.”
Habyarimana Emmanuel avuga ko batewe impungenge n’imikorere y’ayo matara, kuko nubwo bayacomekaho umuriro, ataka.
Ati “Amatara arinjiramo umuriro ariko ntaducane. Birakupye, banze kudukupurira. Tuba dufite ubwoba ko bizadutwika bikatwika inzu, kuko buri munsi umuriro ujya mu matara tudakoresha.”
Mukabutera Florida na we avuga ko ikibazo cyabo kimaze igihe kandi batumva impamvu kidakemuka.
Ati “Twagiye ku Murenge inshuro nyinshi tubibabwira, ntibyakemuka. Ubu umwaka urenga urashize tubivuga ntagikorwa. Niba batadukupurira ngo dukoreshe amatara, nibadusubize amafaranga twatanze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana Jean Marie Vianney, yemeza ko iki kibazo kizwi, avuga ko urutonde rw’abaturage bahuye na cyo rwakozwe kugira ngo gikemurwe.
Ati “Twakoze urutonde rw’abaturage bahuye n’icyo kibazo, turushyikiriza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kugira ngo gikurikirane iki kibazo kuko ari bo ayo ma-companies yagiranye amasezerano na bo. Mu byo turi busabe, turasaba REG gukurikirana izi companies kugira ngo zikemure ikibazo cy’aba baturage.”
Aba baturage bavuga ko bamaze igihe batabona serivisi bagombaga guhabwa kandi barayishyuriye, bagasaba inzego zibishinzwe kubafasha gukemura iki kibazo, kuko kumara igihe mu mwijima bibangamiye imibereho yabo.






Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10








