Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye ikindi agiye kwerecyezaho.
Uyu munyamakuru wakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Isango Star yakoreraga ubu, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yamaze gusezera iki gitangazamakuru gifite radiyo na Televiziyo.
Uyu munyamakuru wari watangiye akazi kuri Isango Star mu mpera za Gicurasi 2021, yashimiye iki gitangazamakuru, avuga ko mu myaka ine yari akimazeho, yahigiye byinshi, asoza avuga ko atangiye urugendo rushya.
Amakuru yamenyekanye, ni uko Isaac Rabbin Imani agiye gukorera Radio nshya yitwa Imanzi iherutse kwihuza na Televiziyo yitwa Ishusho, bikaba byarabyaye igitangazamakuru gishya mu Rwanda.
Amakuru kandi avuga ko mu gihe cya vuba, uyu munyamakuru agomba kwerekanwa nk’umukozi mushya w’iki gitangazamakuru, binavugwa ko kigiye guha akazi n’abandi banyamakuru mu rwego rwo kugiha ingufu.
Isaac Rabbin Imani yakoreye ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda, birimo Isango Star yakoreraga kugeza ubu, Radio na TV 1, ndetse akaba asanzwe ari n’umukozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu ikipe ya Police Volleyball Club, iy’abagabo n’iy’abagore.
RADIOTV10










