Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira yitabye Imana, bikekwa ko yaba yazize ubusinzi.
Uyu mugabo witwa Jean Claude Uwitije, umurambo we wabonetse kuri iki Cyumweru tariki 09 Ugushyingo 2025 ku nzira iherereye mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma.
Uwitije wari usanzwe akora akazi ko gucukura imva mu irimbi rya Ngoma, bikekwa ko yaba yishwe n’ubusinzi, kuko yakundaga kunywa inzoga cyane akaba yari amaze iminsi anagaragaza intege nke kubera inzoga nyinshi.
Abatuye muri aka gace bavuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi agaragaza imbaraga nke z’umubiri, ariko ko byose byaterwaga n’ubusinzi, bakanakeka ko ari bwo bwaba bwabaye intandaro y’urupfu rwe.
Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza kandi yanemewe n’Umuvugizi wa Polisi, mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, uvuga ko amakuru yatanzwe n’abo bajyaga basangira inzoga, yemeza ko yari amaze iminsi ibiri afite imbaraga nke. Yagize ati “Yari aryamye hasi ku nzira yubitse inda, nta bikomere agaragaza.”
Inzego zirimo Polisi y’u Rwanda n’urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakimara kumenyeshwa iby’uyu musaza, zihutiye kuhagera, zihita zijyana umurambo wa nyakwigendera mu Bitaro Bikuru bya Kamonuza bya Huye CHUB mu rwego rwo gukorerwa isuzuma.
RADIOTV10











