Sosiyete y’Igihigu Ishinzwe Ingufu-REG yasobanuye ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku Cyumweru mu bice hafi ya byose by’Igihugu, ryaturutse ku kibazo cyabaye ku muyoboro uhuza u Rwanda na bimwe mu Bihugu byo mu karere, aho Igihugu gifatira igice cy’Ingufu z’amashanyarazi.
Umuyobozi ushinzwe guhuza REG n’Abafatanyabikorwa, Geoffrey Zawadi yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 09 Ugushyingo, ryageze mu bice hafi ya byose by’Igihugu.
Avuga ko ubusanzwe ibura ry’umuriro rituruka ku bibazo bya tekiniki, ku buryo hari igihe biba bidashoboka kubikumira ijana ku ijana, akaba ari na ko byagenze kuri iriya nshuro.
Avuga ko u Rwanda rusanzwe rufite imiyoboro y’umuriro w’amashanyarazi ruhuriraho n’Ibihugu byo mu karere, akaba ari na yo yari yagize ikibazo ubwo habagaho kiriya kibazo.
Ati “Ikibazo cyabaye cyatewe na bimwe muri ibyo bikorwa duhuriyeho n’Ibihugu by’ibituranyi, kikaba cyaratugizeho ingaruka, ariko kigira n’ingaruka ku bandi bo muri ibi Bihugu duturanye.”
Avuga ko ubwo icyo kibazo cyabaga, hakoreshejwe imbaraga zishoboka kugira ngo umuriro w’amashanyarazi ugaruke vuba, kandi hakaba hari no gutekerezwa uburyo ibibazo nka biriya byagabanuka.
Ati “Nubwo twashyiramo imbaraga zingana gute ariko hari igihe biba, ari nkwa kwa kundi umuntu yiyitaho akirinda impanuka ariko bikaba bishobora ko umunsi ku wundi impanuka ishobora kuba. No mu migendekere y’amashanyarazi rero, hari igihe ushyiraho ingamba zihagije kugira ngo amashanyarazi atabura ariko hakaba haba impanuka nk’iyabaye nijoro.”
Yavuze ko nyuma yuko habaye kiriya kibazo, hahise hanatangira gukorwa iperereza ryimbitse rigamije kureba icyagiteye bityo n’imbaraga ziri gushyirwa mu kwirinda ko kitazongera, zibone aho zihera.
Ati “Ese ko haba hariho ingamba, zituma bitaba, ni ukubera iki byarenzeho bikaba? Iperereza ririmo rirakorwa, iyo rero ikibazo cyabiteye kimenyekanye neza, ni ukuvuga ngo wongera ugakaza ingamba zituma kitazongera kuba cyangwa se cyaba gacye kurenza uko byashobokaga, ni bya bindi bavuga ngo ‘Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka’, iyo tumenye icyabiteye hashyirwaho ingamba zo kubikumira kandi izo ngamba n’ubundi zihoraho, ni yo mpamvu atari ibintu tubona kenshi.”
Uretse iri bura ry’umuriro w’Amashanyarazi ryabaye mu bice byinshi by’Igihugu, hamaze iminsi hanumvikana irigenda ribaho mu bice bya hato na hato.
Geoffrey Zawadi avuga ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rishobora kubaho mu buryo bubiri, burimo nka buriya bw’impanuka bushobora gutuma umuriro ubura mu gace runaka.
Ati “Wenda nk’ipoto iraguye, yatwaraga umuriro muri quartier runaka, icyo gihe abantu babura umuriro tutabiteguye tutanabateguje. Icyo gihe icyo dukora ni ukwihutira kujya gusubizaho umuriro kugira ngo ingaruka z’icyo gikorwa cyabaye zigabanuke.”
Avuga ko hari n’impamvu ishobora kuba yateguwe ijyanye no kubungabunga ibikorwa remezo by’amashanyarazi, nk’igihe cyo gusana cyangwa kongera ibikoresho bishya mu miyoboro y’amashanyarazi, hirindwa ko ibisanzwemo byazateza ibibazo.
Avuga ko iyo hateganyijwe igikorwa nk’iki, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu REG, ishyira hanze amatangazo, imenyeshya abatuye mu gace runaka ko baza kugira ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi kubera imirimo iba iteganyijwe gukorwa.
RADIOTV10











