Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no muri Afurika, utaherukaga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu.
Nubwo Amavubi adafite umukino muri aya matariki ya FIFA, umutoza Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi bakina mu Rwanda aho avuga ko ashaka kubamenyereza no kubigisha ibijyanye n’ubumenyi bwa tekinike.
Kwizera Olivier, udafite ikipe, yongeye guhamagarwa mu Mavubi nyuma y’imyaka itatu, kuko yaherukaga kubahagararira mu mwaka wa 2022.
Abakinnyi bahamagawe ni aba bakurikira:
Abazamu: Kwizera Olivier, Ishimwe Pierre na Niyongira Patience.
Ba myugariro: Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunus, Ishimwe Abdul, Mutijima Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Byiringiro Jean Gilbert na Ntwari Assuman.
Abakinnyi bo hagati: Nisingizwe Christian, Ntirushwa Aimé, Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain, Niyo David, Nsanzimfura Keddy, Twizeyimana Innocent na Uwizeyimana Daniel.
Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Mugisha Didier, Uwineza René, Ishimwe Djabil, Sindi Jesus Paul na Rudasingwa Prince.
Amavubi azatangira umwiherero kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo, bakazawusoza ku Cyumweru. Biravugwa ko bashobora gukina umukino wa gicuti na Al-Hilal S.C. yo muri Sudani, iri kwitegura imikino ya CAF Champions League.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10










