Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego z’umutekano muri Tanzaniya ubwo bari mu myigaragambyo yaturutse ku matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri iki Gihugu mu kwezi gushize.
Umuryango w’Abibumbye usaba ko hakorwa iri perereza, mu gihe ubutegetsi bwa Tanzaniya bumaze kugeza mu nkiko abantu amagana bashinjwa icyaha cyo kugambanira Igihugu kubera imyigaragambyo iheruka kuba.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, Volker Türk, yavuze ko bamaze kumenya ko ubutegetsi buri kugerageza guhisha ibimenyetso by’abigaragambyaga bapfuye, nyuma yuko hasohotse raporo zivuga ko inzego z’umutekano zafashe imirambo y’abishwe mu myigaragambyo zikayikura mu buruhukiro bw’ibitaro, igashyirwa ahantu hatatangajwe.
Bwana Türk yasabye ubutegetsi kugarura iyo mirambo mu buruhukiro bw’ibitaro kugira ngo imiryango ibashe gushyingura abayo mu cyubahiro.
Yagize ati “Raporo zivuga ko imiryango ikomeje gushakisha abantu bayo ahantu hose, igasura sitasiyo za polisi zitandukanye n’ibitaro byose ngo barebe ko bababona, birababaje cyane.”
Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe na Leta muri Tanzania, Chadema, rivuga ko abantu bagera ku 2 000 bishwe mu gihe cy’iminsi itatu y’imyigaragambyo yakurikiye amatora ya Perezida muri Tanzaniya.
Leta yo ntiratangaza umubare nyawo w’abapfuye. Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abantu amagana bikekwa ko bishwe, ariko ntiwashoboye kugenzura ayo makuru neza kubera umutekano muke ukomeje muri Tanzaniya, ndetse no kuba interineti yarahagaritswe mu gihugu mu gihe cy’iminsi itandatu nyuma y’amatora.
Kiliziya Gatolika muri Tanzaniya yamaganye iyicwa ry’abigaragambya riherutse kuba, ndetse inaburira ko amahoro nyayo atagerwaho hatabayeho ubutabera.
Kugeza ubu, Leta ya Tanzaniya imaze kugeza mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cyo kugambanira igihugu bijyanye n’imyigaragambyo yavutse nyuma y’amatora yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025 ataravuzweho rumwe.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10










