Musonera Germain wakoze mu biro bya Minisitiri w’Intebe, wanifuzaga kuba Umudepite akaza gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yakatiwe gufungwa imyaka 20.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, rwanamutegetse kwishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 50 Frw.
Uyu mugabo wari ku rutonde rw’abifuzaga kuba Abadepite bahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi, yatawe muri yombi muri Kamena 2024 akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie Vianney, wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu maburanisha, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwavuze ko mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Musonera yari akuriye urubyiruko muri Komini ya Nyabikenke.
Ubushinjacyaha bwavuze kandi uyu mugabo yari afite akabari kacurirwagamo umugambi wa Jenoside, ndetse kazaga no kunyweramo Interahamwe zabaga zivuye gukora Jenoside.
Mu maburanisha, kandi Ubushinjacyaha bwavugaga ko uregwa yanatanze imbunda ebyiri zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bugasaba urukiko kumuhamya ibyaha, rukamukatira gufungwa burundu.
Uregwa we yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa, aho yavugaga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atari i Nyabikenke, kuko icyo gihe yari yarasubiye kwiga.
Mu gusoma icyemezo cy’Urukiko kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, Urukiko Rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, runemeza ko uregwa ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga rwahanishije igifungo cy’imyaka 20 Musonera, ndetse runategeka ko yishyura Ibuka indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 50 Frw.
RADIOTV10








