Ihuriro AFC/M23 ryamaganye icyemezo cyafashwe na Perezida Felix Tshisekedi cy’umugambi wo gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma, rivuga ko bidashoboka, rimwibutsa ko atabifitiye ububasha, rinasaba ubutegetsi bwa DRC kudakomeza kurizana mu bibazo bufitanye n’u Rwanda.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ryagarutse ku ngingo eshatu zirimo ibi byo gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma, ibijyanye n’igisirikare, ndetse n’ikibazo cyo kuba ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kuzana u Rwanda mu bibazo bya kiriya Gihugu.
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ritangira rivuga ku bijyanye n’icyemezo bise ikinyuranye n’ukuri cya Tshisekedi cyanyujijwe mu Nama y’Abaminisitiri kigamije gufungura kiriya Kibuga cy’Indege.
Kanyuka wavuze ko uwo mugambi “uturutse i Kinshasa udashoboka kandi udashobora kwemerwa” yagize ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa nta bubasha, yewe nta n’uburenganzira bufite bwo kuba bwagenzura serivisi z’ibikorwa remezo by’ibibuga by’indege biri mu bice byabohowe, bwabanje gusahura no kubyangiza.”
Yakomeje agira ati “Ikibuga cy’Indege kizongera gufungurwa gusa na AFC/M23, aho kuba Tshisekedi Tshilombo cyangwa undi uwo ari we wese.”
Ku bijyanye n’ibya gisirikare, ACF/M23 yatangaje ko ikomeje gukurikiranira hafi iyoherezwa ry’ingabo n’ibikoresho bya gisirikare ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukora, ndetse n’ibijyanye n’intwaro zikomeje guhabwa abacancuro, kimwe n’amacenga y’abarwanira ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Ibyo kuba ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuzana u Rwanda mu bibazo bya kiriya Gihugu, Ihuriro AFC/M23 yavuze ko ari “ngombwa kugaragaza bwa mbere na nyuma ko ibibazo byatewe na Kinshasa, n’ibibazo biri hagati yayo na Repubulika y’u Rwanda, nta na hato bihuriye na Alliance Fleuve Congo/Mouvement du 23 Mars (AFC/M23).”
Iri huriro rikavuga ko Ubutegetsi bwa Congo ari bwo bufite inshingano z’imibanire y’iki Gihugu n’ibituranyi, no gukemura amakimbirane bagirana, ariko budakomeje kwitwaza iri huriro.
RADIOTV10









