Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye mugenzi we w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, banayobora isinywa ry’amasezerano hagati y’Ibihugu byabo, mu bijyanye n’ubuhinzi.
Ni uruzinduko rwabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025, aho Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Ndayishimiye mu biro bye nyuma y’Inteko ya 9 y’Umuryango w’Ibiyaga Bigari.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, bivuga ko uku guhura kw’abakuru b’Ibihugu “babanje kugirana ibiganiro mu gihe cy’igice cy’isaha baganira” bigakurikirwa no kugirana ibiganiro byagutse ku mikoranire.
Perezidansi ya DRC ivuga ko “Binyuze muri ibi biganiro, Abakuru b’Ibihugu b’Ibihugu byombi baangiye ibitekerezo ku bibazo by’Ibihugu byombi n’iby’akarere.”
Ibi Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa kandi bikomeza bivuga ko “impande zombi zemeranyijwe guteza imbere imikoranire mu rwego rw’Ubuhinzi.”
Nanone kandi Abakuru b’Ibihugu byombi, bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubu bufatanye mu rwego rw’Ubuhinzi, ryashyizweho umukono na bamwe mu bagize Guverinoma z’Ibihugu byombi bafite mu nshingano uru rwego.
Aya masezerano akubiyemo ibijyanye n’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi, amahugurwa ndetse no guhanahana inzobere muri uru rwego, ibijyanye no gukumira no guhangana n’indwara zibasira ibihingwa, ndetse n’ibijyanye n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi.
Uretse ibijyanye n’Ubuhinzi, abakuru b’Ibihugu kandi banaganiriye ku mishinga ihuriweho irimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibi Bihugu.
Aya masezerano yo mu rwego rw’Ubuhinzi, abaye nyuma y’imyaka ibiri, aba Bakuru b’Ibihugu byombi, banasinyanye andi masezerano y’imikoranire mu bya gisirikare, yashyizweho umukono muri 2023.
Aya masezerano, yatumye Igihugu cy’u Burundi cyohereza abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gufatanya na FARDC mu rugamba rwo guhangana n’Ihuriro AFC/M23 rigizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo byumwihariko ubw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bakunze kubwamburwa kuva cyera.
Amakuru avuga ko kugeza ubu u Burundi bufite abasirikare barenga ibihumbi icumi muri DRC, biganje mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, banavugwaho gufatanya na FARDC ndetse n’indi mitwe nka FDLR na Wazalendo, gukomeza guhohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, aho byumwihariko ubu abugarijwe ari abo mu muryango w’Abanyamulenge.



RADIOTV10









