Eswatini yabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye umuti wa Lenacapavir, ukora nk’urukingo rurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA, rutangwa kabiri mu mwaka.
Uyu muti wahimbwe n’inzobere mu buzima nk’inyunganizi ikomeye mu guhangana na virusi itera SIDA imaze guhitana miliyoni nyinshi z’abantu.
Umuti wa Lenacapavir, wakozwe n’ikigo Gilead Sciences cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, wagaragaje ubushobozi bwo kurinda virusi itera SIDA mu igerageza ryawukoreweho mbere yuko wemezwa muri Kamena uyu mwaka. Biteganyijwe ko uzasakazwa mbere na mbere mu Bihugu 10 byo muri Afurika bifite umubare munini w’abafite ubu bwandu.
Daniel O’Day, umuyobozi mukuru w’ikigo Gilead Sciences cyakoze uru rukingo, yavuze ko kuba Eswatini ari yo yakiriye bwa mbere uru rukingo rurinda virusi itera SIDA (Lenacapavir) ari ibintu bidasanzwe, kuko ari ubwa mbere mu mateka umuti mushya wa HIV ugezwa mu Gihugu cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ndetse ko Eswatini ari yo yarwakiriye bwa mbere kuko ari cyo Gihugu gifite ubwandu bwa HIV buri ku gipimo cyo hejuru cyane ku isi.
Iki kigo kivuga ko kuba Amerika yarakuyeho inkunga yageneraga Ibihugu by’amahanga muri uyu mwaka ku ngoma ya Perezida Donald Trump, byaragize ingaruka zikomeye ku bigo n’ibigega byita ku buzima muri Afurika, mu gihe muri uyu mwaka byateganyaga gutanga dose 250,000 mu bihugu 10 byo muri Afurika.
Zambia na yo yakiriye icyiciro cya mbere cy’uru rukingo kuri uyu wa kabiri. Ikigo cyakoze uru rukingo kikaba cyatangaje ko kiri gushaka uburenganzira bwo kurugeza no mu bihugu nka Botswana, Kenya, Malawi, Namibia, u Rwanda, Tanzania, Uganda na Zimbabwe.
Imibare iheruka yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza ko abantu barenga miliyoni 25 muri Afurika babana na virusi itera sida (HIV).
RADIOTV10









