Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti, aho bamwe mu bahatuye bakeka ko ashobora kuba yishwe, akamanikwamo n’abamwivuganye.
Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025, mu Kagari ka Mpare muri uyu Murenge wa Tumba.
Abaturage bo muri aka gace babwiye RADIOTV10 ko bakurikije uko basanze umurambo wa nyakwigendera umanitse, atari ukwiyahura, ahubwo ko ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi, barangiza bakajya kumumanika mu giti.
Umwe yagize ati “Ubu se iyi nzira ubona mu bishyimbo, ni we wayiciye ajya kwiyahura ari umwe? Ikigaragara cyo ni uko yishwe.”
Undi na we yagize ati “Uko biri kose bifite abantu babikoze bakamujyana hariya, gusa icyo dusaba Leta nidukarize umutekano cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru tugiye kwinjiramo kuko abantu barabyitwaza cyane ugasanga barimo baratega abantu babambura.”
Aba baturage bavuga kandi ko kuri uyu wa Kabiri, nyakwigendera yari yiriwe ameze neza ari kumwe n’umugore we, kandi ko nta bindi bibazo bari bamuziho byatuma yiyambura ubuzima.
Uwo bakoranaga uvuga ko na we yatunguwe no kumva bamubwira ko yiyahuye, yagize ati “Ndavuga nti ‘ese ubwo bibaho?’ nti ‘yiyahuye ate, ibibazo yari kuba afite ni ibihe kugira ngo yiyahure?”
Umuvuvizi wa Polisi y’u Rwanda, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye RADIOTV10 ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yageze kuri uru rwego avuye mu baturage ahagana saa kumi n’ebyiri n’indi minota.
Ati “Polisi na RIB bihutiye kugera kuri terrain muri uyu Mudugudu wa Rwanyanza, bahageze basanga koko umugabo w’imyaka 25 ari mu mugozi amanitse mu giti.”
Izi nzego zahise zimanura umurambo, uhita ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma no kureba icyaba cyahitanye nyakwigendera.
CIP Hassan Kamanzi avuga ko nyakwigendera yari umugabo wubatse ufite umugore n’umwana, aboneraho kwihanganisha umuryango we.
Ati “Icya mbere ni ukwihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Hanyuma icya kabiri nanone Polisi irizeza umuryango wa nyakwigendera ko ugomba kubona ubutabera kuko niba koko yiyahuye na byo bizagaragara ariko yaba ataniyahuye hari ukundi byagenze, ibyo byose bizaturuka mu iperereza RIB yatangiye.”


RADIOTV10











