Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA.
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru “Amavubi” yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde rwa FIFA rwasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025.
Nta mukino wemewe na FIFA u Rwanda rwakinnye muri uku kwezi k’Ugushyingo mu gihe ibihugu byinshi byakinnye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Ku rutonde rw’ukwezi gushize k’Ukwakira u Rwanda rwari rwamanutseho imyanya 4.
Uru rutonde ni rwo rugiye kugenderwaho haba tombola y’imikino ya inter-confederation play-offs izaba mu kwezi kwa Werurwe umwaka utaha wa 2026, ari na yo izatanga ibihugu bibiri bya nyuma bizajya mu gikombe cy’Isi.
Inter-confederation play-offs izitabirwa n’ibihugu 6 birimo Repubulika Itegekonshinga ya Kongo (RDC), ari na yo ihagarariye Afurika ishobora kuzaba iya 10 y’uyu mugabane izajya mu gikombe cy’Isi.
RDC yaje ku mwanya wa 56 kuri uru rutonde rwa FIFA biyiha uburenganzira bwo kuzakina umukino umwe muri iri rushanwa rya inter-confederation play-offs rizabera muri Mexique.
Tombola y’uburyo ibi bihugu 6 bizahura iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025 i Zurich mu Busuwisi, ku kicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).
Espagne ni yo ikomeje kuyobora uru rutonde rwa FIFA ku rwego rw’Isi, Argentine ikaza ku mwanya wa kabiri, hagakurikiraho u Bufaransa, u Bwongereza na Portugal ifunga imyanya itanu ya mbere.
Ku mugabane wa Afurika, Maroc ni yo iri ku mwanya wa mbere, hagakurikiraho Sénégal, Misiri, Algerie na Nigeria.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10












