Mu biganiro byahuje urwego ruhuriweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impande zombi ziyemeje gutera intambwe mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho, birimo kurandura umutwe wa FDLR.
Ni ibiganiro byabereye i Washington D.C tariki ya 19 n’iya 20 Ugushyingo 2025, byitabiriwe n’intumwa zihagarariye u Rwanda, DRC, Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar, Togo nk’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’izihagarariye Komisiyo y’uyu Muryango.
Iyi nama ya kane y’Urwego rw’Umutekano ruhuriweho JSCM (Joint Security Coordination Mechanism), yari igamije gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro yashyizweho umukono tariki 27 Kamena 2025.
Itangazo rya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, rivuga ko “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda biyemeje gutera intambwe mu kubahiriza ingengabihe y’ibikorwa ‘Operations Order’ (OPORD) mu gushyira mu bikorwa umushinga w’ibikorwa (CONOPS) hagamijwe guhuza umugambi mu kurandura FDLR, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “JSCM yasuzumye intambwe z’impande zose mu korohereza gukomeza kwambura intwaro, gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR.”
Nanone kandi, abitabiriye iyi nama, banarebeye hamwe ingingo zigaragaza intambwe yatewe mu bikorwa by’icyiciro cya mbere cya OPORD, zirimo gusangizanya amakuru y’ubutasi, ndetse n’amakuru y’ibikorwa byakozwe na DRC birimo ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kudakorana na FDLR, ndetse no guhamagarira abagize uyu mutwe gushyira hasi intwaro.
Impande zitabiriye iyi nama kandi zanaboneyeho gusasa inzobe ku mbogamizi n’ibyuho bigihari, ndetse n’amahirwe y’ibyakorwa kugira ngo iki cyiciro cya mbere kigere ku ntego.
Uru rwego ruhuriweho kandi rwanaganiriye ku cyiciro cya kabiri cy’ibikorwa bya OPORD, kigizwe no kurandura umutwe wa FDLR ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.
Nanone kandi abitabiriye ibi biganiro, banarebeye hamwe mu buryo bwagutse ku nzira z’amahoro, banashimira imbanzirizamushinga y’Amasezerano y’Amahoro aherutse gusinyirwa i Doha muri Qatar hagati ya Guverinoma ya DRC ndetse n’Ihuriro AFC/M23, ku buhuza bwa kiriya Gihugu cya Qatar.
Abagize uru rwego JSCM bashimangiye inyungu yava mu guhuza Amasezerano y’Amahoro y’i Washington ndetse n’ay’i Doha.
Iri tangazo rya Guverinoma ya US, rikagira riti “Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC bashimiye Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar na Afurika Yunze Ubumwe ku bw’inkunga bakomeje gutanga muri nzira z’amahoro.”
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America kandi yatangaje ko u Rwanda na DRC bakomeje gushimangira ko bafite umuhate mu kugera ku mahoro arambye n’ituze mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k’Ibiyaga Bigari.
RADIOTV10







