Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere mu mateka yashyize hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu mukino w’amagare Africa Cycling Excellence Awards 2025, bizabera i Kigali ku wa 29 Ugushyingo muri Zaria Court.
Ni ibihembo bigamije gushimira abakinnyi n’amakipe byitwaye neza ku mugabane ndetse no guha icyubahiro abahagarariye neza iterambere ry’uyu mukino muri Afurika.
Mu cyiciro cy’abagabo (Men Elite), hatoranyijwe abakinnyi 22 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Abo barimo:
Amari Hamza — Algeria
Assal Nadjib — Algeria
De Bod Stefan — South Africa
De Comarmond Ahouelle — Mauritius
El Abouani Driss — Morocco
Yemane Daniel — Eritrea
Girmay Binam — Eritrea
Hamza Yacine — Algeria
Mansouri Islam — Algeria
James Van Rensburg — South Africa
Kanzong Clovis — Cameroon
Lagan Azzedine — Algeria
Tientcheu Michel Boris — Cameroon
Makele Mikiyas — Ethiopia
Mayer Alexandre — Mauritius
Mulubrhan Henok — Eritrea
Minton Byron — South Africa
Tesfazion Natnael — Eritrea
Redougui Youssef — Morocco
Sbahi El Hociane — Morocco
Zeray Nahom — Eritrea
Mu cyiciro cy’abagore (Women Elite), Abanyarwandakazi batanga icyizere kuko bari mu bakinnyi umunani bahagaze neza mu marushanwa yo mu karere no ku mugabane:
Ingabire Diane
Irakoze Neza Violette
Liliane Uwiringiyimana
Mwamikazi Jazilla
Nirere Xaveline
Ntakirutimana Martha
Nyirarukundo Claudette
Yvonne Masengesho
Mu cyiciro cy’amakipe y’ibihugu (National Teams), CAC yashyize hanze urutonde rw’ibihugu 10 bizahatana hashingiwe ku musaruro n’imyitwarire y’abakinnyi babyo:
Algeria
Burkina Faso
Cameroon
Côte d’Ivoire
Eritrea
Ethiopia
Mali
Mauritius
Rwanda
Abategura iki gikorwa bavuze ko umusaruro uzashingirwaho ari uw’amasiganwa y’amagare yo mu muhanda (Road Race) ku marushanwa yabaye kuva muri Mutarama kugeza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali, mu gihe ibizaba nyuma yaho nka Shampiyona Nyafurika izabera muri Kenya bizabarwa mu bihembo bitaha.
Aime Augustin
RADIOTV10











