Igihugu cya Ukraine cyavuze ko kidashobora kubahiriza amasezerano yateywe na Leta Zunze Ubumwe za America agamije kurangiza intambara kiriya Gihugu gifitanye n’u Burusiya, arimo ingingo isaba Ukraine guha u Burusiya kamwe mu duce twayo.
Ni nyuma yuko itsinda ry’intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika rigiye i Kyiv kuganira n’inzego nkuru za Ukraine kuri gahunda yo guhagarika intambara.
Abo bagiyeyo mu gihe hagaragara inyandiko irimo ingingo 28 bivugwa ko ari amasezerano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateguye mu rwego rwo guhagarika iyi ntambara.
Aya masezerano arimo ingingo isaba Ukraine guha u Burusiya igice cy’ubutaka, ikibagirwa inzozi zo kujya muri NATO. Ukraine kandi bayisaba ko itagomba kurenza abasirikare ibihumbi 600 mu Gihugu cyose.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Bwana Marco Rubio, na we aherutse kugaragaza ko guhagarika iyi ntambara bisaba ko buri ruhande rugira icyo rwigomwa.
Abagize Akanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye bahise bateranira kuri iyo ngingo.
Uhagarariye Ukraine yavugiye imbere ya bagenzi be ko imirongo itukura bashyizeho yose igomba kubanza kubahirizwa.
KHRYSTNA HAYOVYSHYN, yungirije ambasaderi w’icyo Gihugu mu Muryango w’Abibumbye, yagize ati “Nk’uko bisanzwe duhora twiteguye kuganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bacu bo ku mugabane w’u Burayi n’isi yose kugira ngo tugere ku mahoro.
Duhora dushaka ko iyi ntambara ihagarara mu buryo bwa nyabwo. Ni muri urwo rwego nshaka kuvuga ibi bikurikira:
Icya mbere: ubwo Ukraine yagaragazaga ubushake bwo kuganira kugeza ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, hari imirongo ntarengwa twashyizeho. Ntabwo tuzigera twemera ko ubutaka bwa Ukraine Uburusiya bwigaruriye bubarwa nk’ubwabo. Ntabwo ubutaka bwacu bugurishwa.
Ukraine ntabwo izigera yemera gutegekwa urwego itagomba kurenza mu kwirwanaho, haba ku bikoresho ndetse n’umubare w’ingabo zacu.Ntabwo tuzigera twemera abadutegeka imiryango twemerewe kujyamo.
Abashaka amahoro bagomba kuzirikana uyu murongo ngenderwaho. Nta kintu kivuga kuri Ukraine mu gihe Ukraine itakirimo. Nta kivuga ku Burayi mu gihe budahagarariwe.
Ntabwo tuzigera duhemba abafite umugambi wa jenoside kuko bakomeje kwangiza ibituziranze birimo n’ururimi rwacu.”
Ayo masezerano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumye Abanyaburayi bateranira kuri iki kibazo.
Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron uyobora Ubufaransa, Chancelier w’Ubudage Bwana Joachim-Friedrich Martin Josef Merz, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Sir Keir Rodney Starmer bagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida wa Ukraine, Bwana Volodymyr Olexandrovych Zelenskyy.
Iyi nama ya bane yakozwe mu buryo bw’ikitaraganya yari igamije gusuzuma imiterere y’amasezerano yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bakimara gusoza iyo nama yabereye kuri telefone, Perezida wa Ukraine yavuze ko basuzumiye hamwe uburyo bwo kurangiza iyi ntambara mu buryo burimo icyubahiro.
Biteganyijwe ko abo Banyaburayi bazateranira muri Afurika y’Epfo ejo ku wa Gatandatu. Ibyo biganiro kuri iyi ngingo bazabijyamo.
David NZABONIMPA
RADIOTV10










