Kaminuza ya East Africa University Rwanda na yo imaze gutanga impamyabushobozi ku bantu bigiye ku murimo bagera kuri 340, biganjemo abahawe amasomo yo guteka, bavuga ko bajyanye icyizere gihagije ku isoko ry’umurimo.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Kaminuza ya EAUR yatanze impamyabushobozi 340 ku batetsi (Chef de Cuisine) 228 n’abacunga ububiko (Stock Managers) 112 bigiye ku murimo.
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri EAUR, Dr. Mbonimana Gamariel akaba ari na we wayoboye ibi bikorwa, avuga ko babateguriye ibizamini bitandukanye mu myuga bigiye ku murimo, barabikora barabitsinda niko guhabwa impamyabushobozi (Certificate).
Aragira ati: “Ntabwo twigeze tubigisha, ahubwo twabakoresheje ibizamini duhereye ku bushobozi bagakwiye kuba bafite kuko aba ari abantu bakoze akazi neza, bafite ubushobozi, ubunararibonye ariko nta mpamyabushobozi bagiraga.”
Aba baravuga ko iyi mpamyabushobozi babonye ibongereye kwigirira icyizere no kuba bayerekana aho bayisaba mu gihe bagiye gushaka akazi.
Uwitwa Thicien Mbangukira aragira ati: “Impamyabushobozi nahawe iri ku rwego rwa Kaminuza, bivuze ko ndi kugenda nzamuka kandi izatuma njya gushaka akazi nkakabona kuko mfite iyi mpamyabushobozi kubera ko bazaba bangiriye icyizere.”
Umuyobozi wa Kaminuza ya EAUR, Prof. Kabera Callixte avuga ko aba bahawe impamyabushobozi bari bagowe no kutabona akandi kazi ahandi kuko nta cyangombwa bari bafite.
Aragira ati: “Babaga mu kazi mu buryo busa n’ubutemewe kubera kutagira impamyabushobozi, ariko ni abantu bari basanzwe bazi akazi, bazi gukora neza ariko byabagoraga kuva ahantu hamwe bakajya ahandi kuko nta cyangombwa.”
Gutanga impamyabushobozi ni gahunda ya Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga kugira ngo abigiye ku murimo nabo bakoreshwe ibizamini, nibatsinda bahabwe impamyabushobozi zizahamya ubushobozi bafite.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ushinzwe guteza imbere ubumenyingiro, Bwana Eugene Uwimana, avuga ko kuva iyi gahunda yo gutanga izi mpamyabushobozi ibayeho imaze gutanga umusaruro kuko umubare munini wabonye akazi, abandi bakihangira umurimo.
Aragira ati: “Imibare dufite uyu munsi, twagiye tubona abantu banyuze muri izi gahunda ari abigishirijwe ku murimo bahereye kuri zeru nta kintu bazi, nuko byibura 84% babonye akazi harimo 13.7% bashoboye kwihangira umurimo. Biragaragara ko biri gutanga umusaruro.”
Kaminuza ya EAUR irateganya kongera umubare w’abo izaha impamyabushobozi bigiye ku murimo mu bihe biri imbere.
Kuva mu mwaka wa 2017, kuva iyi gahunda yo gutanga impamyabushobozi ku bigiye ku murimo yatangira, hamaze gutangwa impamyabushobozi 23,296. Leta y’u Rwanda ikaba ifite intego yo kongera uyu mubare ukagera ku bihumbi 70 mu mwaka wa 2019.




NTAMBAGA Garleon
RADIOTV10










