Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca inyuma, anavuga ko umwe mu bana babo atari we bamubyaranye, bamusanze mu mugozi yapfuye.
Uyu mugabo witwa Habimana Azarias yabanaga n’umugore we mu rugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Kajugujugu, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, akaba yabonetse yapfuye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje.
Umugore we bari bafitanye abana batandatu wari wazindukiye mu mirimo y’ubuhinzi, ni we wabanje kubona nyakwigendera ubwo yari agarutse mu rugo asanganizwa n’iyi nkuru y’incamugongo, dore ko yafunguye urugi rw’icyumba bararagamo, agasanga amanitse mu mugozi yapfuye.
Abaturanyi bakeka ko nyakwigendera ari we wimanitse mu mugozi akiyahura, dore ko atari ubwa mbere yari abigerageje, kuko byari ku nshuro ya gatatu.
Umwe mu baturanyi yagize ati “Hashize iminsi noneho avuga ko agiye kwiyahurira mu ishyamba, bamugarura agiye kurigeramo na bwo afite ikiziriko cy’inka yavugaga ko agiye gukoresha yiyahura.”
Uyu mugabo kandi yari aherutse kuvuga ko nubwo abantu bari kumutesha bamubuza kwiyahura, ariko ntagishobora kuburizamo umugambi we ngo kuko yari yaramaze kubyiyemeza.
Abaturanyi bavuga ko nyakwigendera yashinjaga umugore we kumuca inyuma, byumwihariko akavuga ko umwana umwe muri batandatu babo, atari uwe, ngo kuko yabonaga badasa ndetse nta n’umwe wo mu muryango we bafitanye agashusho.
Aya makuru y’amakimbirane yabaga mu rugo rwa nyakwigendera, yemezwa na Twagirayesu Olivier uyobora Umudugudu wa Kajugujugu, wavuze ko mu muryango w’uyu mugabo n’umugore we hahoraga intonganya.
Yagize ati “Umugore we bari bafitanye abana batandatu avuga ko harimo uwo umugore we yabyaranye n’undi mugabo, umugore abihakana, umugabo afata icyemezo cyo kwiyahura anabigeraho nk’uko yahoraga abivuga anabigerageza.”
Uyu muyobozi avuga kandi ko nyakwigendera yajyaga ataha yasinze, akuka inabi umugore we n’ubundi bapfa ibyo yamushinjaga ko amuca inyuma, aho mu minsi ishize, ngo yari yanatashye yasinze, agatwika imyenda y’umugore we ariko agahita atoroka, akaza kugaruka, akiyunga n’umugore we babifashijwemo n’inzego.
RADIOTV10








