Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR n’igisirikare cy’u Burundi, rwongeye gukoresha intwaro ziremereye zirimo indege zitagira abapilote mu bitero bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi.
Byatangajwe n’iri Huriro AFC/M23 ribinyujije ku muvugizi waryo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka mu itangazo yashyize hanze.
Muri iri tangazo Lawrence Kanyuka, yavuze ko “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika intambara bwasinye i Doha. Bukomeje inzira yabwo y’intambara, bwanga byimazeyo ubusabe bwihutirwa bw’abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro.”
Kanyuka yakomeje avuga ko iri Huriro rya AFC/M23 rivuga ko rikomeje kwibonera amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye rurwanira ubutegetsi bwa DRC, y’ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje gukorerwa abasivile, bikorwa “n’abarimo FARDC, FDLR, Mai-Mai Wazalendo, abacancuro, n’ingabo z’igihugu cy’u Burundi, zikoresha indege z’intambara, indege zitagira abapilote, n’imbunda za rutura.”
Kanyuka yakomeje agira ati “Ubu bwicanyi bwateguwe, bwibasira abaturage b’inzirakarengane nkana, bugizwe n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ubugome nk’ubwo ntibushobora kwihanganirwa.”
Ibi bikorwa by’ubugome ndengakamere bikoje gukorwa n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa, bikomeje kuba mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje kuba ibiganiro biguza Guverinoma ya DRC n’iri Huriro AFC/M23 biyobowe na Guverinoma ya kiriya Gihugu biberamo.
Mu cyumweru gishize, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yagiriye uruzinduko muri DRC nyuma yo kurugirira mu Rwanda, aho yanakiriwe na Perezdia Paul Kagame, agahita akomereza i Kinshasa na ho yakirirwayo na Perezida Felix Tshisekedi.
RADIOTV10








