Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hadutse udusimba twatumye bamwe batangira kwikanga inzara

radiotv10by radiotv10
25/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hadutse udusimba twatumye bamwe batangira kwikanga inzara
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, batangiye kwikanga ko bashobora kugarizwa n’amapfa nyuma yuko ibishyimbo bahinze bitewe n’udusimba, none mu gihe cyo kuyanga no kuzana imiteja bikaba byarapfunyaraye.

Aba baturage bo mu Kagari ka Bunyoni, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko ibishyimbo byabo byari bigeze mu gihe cyo kuzana imiteja, ariko bikaba byaribasiwe n’utu dusimba tw’umweru n’utw’umukara.

Sibomana Juvenal ati “Ubusimba bwajemo burabigundiza ku buryo ahakaje umuteja usanga habaye nk’ahasa n’umukara hakuma.”

Nyirahategekimana Speciose na we ati “Buriya ibishyimbo byarapfuye, uduteja tugira ngo turaje tugapfunyara, noneho hari n’indi ndwara yaje ku buryo uruyange ruza rukaba n’ibirabyo.”

Nizeyimana Emmanuel ati “Bimeze nabi rwose kuko hajemo udusimba tw’umukara, hongera haza utw’umweru, rero n’ubwo ubona bisa neza nta muteja.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko hatagize igikorwa ntakabuza ngo imbere yabo haba hari inzara, bityo bagasaba ubutabazi.

Nizeyimana Emmanuel ati “Inzara yo turi kuyibona imbere. None se nk’ubu uyu mubyeyi ntiyari yahinze aha azi ko azahavana udushyimbo twa mbere ku bunani! Nawe urabona ko atazageramo. Rero nimudutabarize tubone imiti wenda ibya nyuma tubirokore.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ishami rya Gakuta, buvuga ko akenshi udusimba nk’utu tugaragara muri aka gace duterwa n’imihindagurikire y’ikirere gusa tugateza imyaka amavirusi.

Icyakora ngo imiti irahari ndetse igiye guhita iterwa byihuse muri iyo myaka, nk’uko Kimenyi Martin uyobora RAB ishami rya Gakuta abisobanura.

Kimenyi Martin ati “Utwo dusimba tw’umweru dukunze kuva cyane cyane mu ishyamba. Buriya dushishikariza abaturage ko igihe bakitubona batumenyesha, kuko nk’utwo tw’umukara dukunze kuza igihe imvura ari nkeya. Igikorwa rero kiramenyerewe kandi imiti irahari. Ngiyi kuvugana n’umutekinisiye muri ako gace kuko hari imiti twari twaratanze mu mirenge, bayihutishirizeyo kuko utwo dusimba turangiza.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko udusimba dufatwa nk’icyonnyi mu myaka dusanzwe mu rusobe rw’ibidukikije, ari nayo mpamvu basaba abahinzi gutanga amakuru bakibona udusimba nk’utwo kugira ngo turwanywe hakiri kare.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − thirteen =

Previous Post

Rwanda’s Visa-Free Leap: How Removing Barriers for All African Nationals Is Powering Trade and Economic Growth

Next Post

Icyo umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda Haruna avuga ku gutsindwa kw’amakipe akomeye arimo Rayon

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda Haruna avuga ku gutsindwa kw’amakipe akomeye arimo Rayon

Icyo umunyabigwi muri ruhago y'u Rwanda Haruna avuga ku gutsindwa kw’amakipe akomeye arimo Rayon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.