Umugore wo mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho kwica umwana we amuhoye kumutangaho amakuru ku nkoko yashinjwaga ko yibye abaturanyi, mu gihe we avuga ko yamurembanye mu ijoro, akitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko, Robert Niyomwungeri yabwiye RADIOTV10 ko amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yamugezeho mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri.
Ati “Njyewe ku giti cyanjye nabimenye saa kumi ahagana saa kumi n’igice, mpita njyayo, ngezeyo umubyeyi ndahamusanga koko, ambwira ko umwana we yitabye Imana, ntakindi nahise nkora uretse guhita mpuruza inzego zibishinzwe z’umutekano.”
Izi nzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na Polisi, zahise zifata ibimenyetso by’ibanze kugira ngo zitangire gukora iperereza, zihita zinajyana nyakwigendera mu bitaro bya Ruli kugira ngo hakorwe isuzuma ry’icyamuhitanye.
Uyu muyobozi avuga ko amakuru yavuye mu baturanyi b’uyu mubyeyi, avuga ko ari we waba wiyiciye umwana we amuhoye kumutangaho amakuru ko yibye inkoko.
Ati “Icyo abaturage bakitsagaho ko ejo hari bamwe mu baturage bari babuze inkoko yabo ndetse baza aho ku rugo rwe akababwira ko ntayihari, ariko umwana akababwira ati ‘inkoko irahari’.”
Uyu muyobozi avuga ko kandi aba baturage bemeza ko iyo nkoko bayumvaga mu nzu y’uyu mubyeyi ariko ntibabasha kuyinjiramo kuko batemerewe gusaka kuko bifite inzego zibyemerewe.
Ati “Mu gihe bakisuganya ngo bahamagare inzego zibafashe kureba niba iyo nkoko irimo, ntawuzi niba yari irimo cyangwa itari irimo, niba yari irimo akaba yarayishe, ibyo byose biragoye kubimenya, cyane ko na nyiri ubwite atabyemera, ariko mu baturage ni cyo kivugwa.”
Gitifu Niyomwungeri avuga ko uriya mubyeyi we ahakana kwica umwana we, akavuga ko “yamurembanye nijoro, ataka ababara, noneho akabona yitabye Imana.”
Uyu muyobozi avuga ko uyu mubyeyi asanzwe azwiho ingeso yo gukorakora, kuko abaturanyi babimuvugagaho, ariko bari bataramufatira mu cyuho cyangwa ngo bamufatane igihanga.
Uyu mubyeyi yahise atabwa muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Ruli, kugira ngo akorweho iperereza ku rupfu rw’umwana we akekwaho kwica.
Gitifu yaboneyeho gutanga ubutumwa, avuga ko koko nyakwigendera niba yaba yishwe n’uburwayi, nta mubyeyi ukwiye kurangarana umwana we mu gihe yaba amurembanye, ariko nanone mu gihe uriya mubyeyi yaba ari we wiyiciye umwana, agasaba abantu kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe babona hari ikibazo gishobora gutuma umuntu yakwambura undi ubuzima.
RADIOTV10







