Bamwe mu bo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko irimbi rusange bashyinguramo hamwe n’impunzi, ryamaze kuzura, ndetse ko hari n’aho bashyingura umuntu ku wundi, bityo bagasaba gushakirwa ahandi ho gushyingura.
Abaturage bo mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Mahama bavuga ko irimbi basanzwe bashyinguramo ababo n’abapfiriye mu nkambi ryamaze kuzura ku buryo hari n’ubwo bashyingura umuntu ku wundi. Basaba ko Leta yabashakira ahandi ho gushyingura cyangwa bakemererwa gushyingura mu ngo zabo.
Uwitwa Twagirayezu François ati “Baratubujije gushyingura mu Mudugudu kandi irimbi ni akantu gato none karuzuye. None turahabyiganira n’inkambi. Hari igihe ujya gushyingura ugasanga bakuyemo undi bashyizemo, bikadutera ikibazo. Iyo batwemerera tukajya twinshyingurira mu giturage ntacyo byari kuba bitugoye.”
Undi witwa Nyirabashakamba Emelienne ati “Ni ikibazo kandi abantu barushaho gupfa kuko inkambi ubwayo hari igihe ku munsi bahamba nk’icumi. Ubwo rero irimbi ryaruzuye, nabonye n’akandi bari baragoroyeho nako kazuye.”
Ku kibazo cyabo, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko Inama Njyanama y’Akarere yemeje mu gishushanyombonera ahandi ho gushyingura muri aka gace ka Munini, igisigaye akaba ari ukubaha uburenganzira bagatangira kuhashyingura.
Ati “Inama Njyanama y’Akarere mu kwezi kwa cumi yarangije kwemeza site nshya z’amarimbi no mu Murenge wa Mahama twemeje site nshya bakoresha nk’amarimbi. Icyo turimo kubakorera ni ukubaha uburenganzira bugatangira gutangwa. Uburyo bumwe bwemejwe bwa Nyakarambi burimo gukora, naho abo ba Mahama twari twaberetse ubutaka bakoresha ku Munini cyane cyane ko kiriya gice kirimo n’inkambi ifite umubare munini w’abarishyinguramo. Turabereka icyo gice kugira ngo bagikoreshe.”
Mu mpungenge z’abatuye ku Munini muri uyu Murenge wa Mahama, basaba ko Leta yabafasha kubona irimbi rusange kuko ngo bibabangamira igihe hari uwitabye Imana agashyinguwa mu buryo adakwiriye.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10








