Rtd Major Rugamba Robert wemera ko yakoze icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Nyanza, yakuriweho gukomeza gukurikirawa nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha agatanga ihazabu ya miliyoni 7 Frw.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, Rtd Major Rugamba yari yitabye urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ruherereye mu Karere ka Nyanza aje kuburana mu mizi, gusa habayeho kumvikana n’ubushinjacyaha ntihaburanwa imikorere y’icyaha n’uburyo cyakozwemo.
Rtd Major Rugamba n’abunganizi be mu mategeko mbere yuko baza mu cyumba cy’urukiko babanje kujya mu biro by’Ubushinjacyaha.
Umucamanza yabanje kubaza umushinjacyaha ati “Ubushinjacyaha mwaba mwumvikanye, cyangwa ntimwumvikanye?”
Uhagarariye ubushinjacyaha ahagurutse ati “Twumvikanye, ndetse tugirana amasezerano.” Umucamanza ati “Ayo masezerano akubiyemo iki?”
Umushinjacyaha ati “Rtd Major Rugamba Robert tumukurikiranyeho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, kandi aracyemera yemeye gutanga ihazabu ya miliyoni 7Frw bikarangira.”
Umucamanza ati “Rtd Major Rugamba niko mwemeranyije, cyangwa hari icyo uhinduraho?”
Rtd Major Rugamba na we ati “Niko twemeranyije ntacyo mpinduraho.” Umucamanza ati “Me Kalisa Charles wowe urabivugaho iki?”
Me Kalisa Charles ati “Twabyemeranyije.” Umucamanza ati “Me Karinganire Stiven wowe hari icyo wongeraho?”
Me Karinganire Stiven ati “Icyo nongeraho hari konti za Rtd Major Rugamba Robert zari yarafatiriwe, zirekurwe kandi yari yahawe amabwiriza ko atagomba kurenga imbibi z’u Rwanda na byo bivanweho.”
Umucamanza ati “Niba hari unaniwe yaba yicaye muri iriya ntebe y’ubushinjacyaha nta kibazo.”
Rtd Major Rugamba Robert arakuze kuko afite imyaka 67, gacye gacye yahise ajya kwicara mu ntebe y’ubushinjacyaha.
Izina Rtd Major Rugamba Robert si rishya mu itangazamakuru, ndetse si rishya muri Nyanza mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro, byabaye bibi kuri we ubwo abantu icyenda batemwaga mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza bifitanye isano no gucukura amabuye y’agaciro.
Inzego zibishinzwe zitangira kubikurikirana hafungwa abantu barimo Rtd Major Rugamba Robert na Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi ariko Major Rugamba Robert we yafunzwe igihe gito bigendanye n’uburwayi bukomeye afite.
Igisigaye ni uko urukiko rwemeza ibyo ubushinjacyaha bumvikanye na Rtd Major Rugamba Robert, ariko n’ubundi iki cyaha yaregwaga cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya cyavanweho, mu rukiko ntabwo ubushinjacyaha bwigeze busobanura imikorere y’icyaha Rtd Major Rugamba Robert yaregwaga, cyangwa ngo Rtd Major Rugamba Robert ngo asobanure uburyo yagikozemo.
Ivomo: Umuseke
RADIOTV10








