Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

radiotv10by radiotv10
06/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango 214 itishoboye y’abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80, ihene 428, ibiti bivangwa n’imyaka ibihumbi bitatu na magana atanu (3500), insina zivangwa n’ikawa ibihumbi bibiri na magana atanu (2500), bizafasha iyi miryango kwikura mu bukene no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe bikunze kubibasira muri ibi bice.

Ni igikorwa cy’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza gifatanije n’umuryango utegamiye kuri Leta Kula Project Rwanda cyo kurema ba rwiyemezamirimo b’abahinzi ba Kawa.

Nsengiyumva Bosse Fred, ushinzwe ibikorwa muri Kula Project, ati “Imirenge ya Rwinkwavu, Kabarondo na Murama ni akarere gakunda kugaragaramo amapfa kandi igihingwa cya Kawa ni igihingwa gihangara amapfa cyane, ni yo mpamvu tuhashyira ingufu kugira ngo abahinzi babone umusaruro mu gihe ibindi bihingwa biba byapfuye. Mu kwita ku gihingwa cya Kawa, ihene zizabaha ifumbire ndetse zizororoka babone amafaranga abafasha kuvana mu bukene.”

Uwitwa Muhawenimana Jeannette wo mu Murenge wa Rwinkwavu worojwe ihene ebyiri, ati “Zizampa ifumbire nshyira muri Kawa kandi zizamfasha kuva mu bukene.”

Mugenzi we witwa Kwihanagna Sylivestre ati “Nari mfite imborera nke, ubu mbonye izi hene ifumbire iriyongera umusaruro nawo uziyongere.”

Ibi byose bigamije gukora ubuhinzi bwa Kawa bugezweho, bwongera umusaruro n’ubwiza bwayo. Aya matungo magufi bahawe azabafasha kubona ifumbire mborera ituma ubutaka burumbuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimiye abafatanyabikorwa Kula Project ku ruhare bagira mu bice bitandukanye by’akarere, by’umwihariko ku bahinzi ba Kawa. Yongeyeho ko hagiye kongerwa ubuso buhingwaho Kawa kuko byagaragaye ko ari igihingwa gishobora kwera no mu bihe by’izuba.

Ati “Twari twakoze igerageza tubona ko aho twari twayihinze ku misozi imwe bikunda, kandi ni na gahunda y’igihugu yo kuzamura umusaruro wa Kawa. Ubu tuzafatanya n’abaturage ndetse n’aba bafatanyabikorwa; turimo turaganira uburyo twongera ubuso buhingwaho Kawa, cyane cyane twibanze kuri iyi misozi kugira ngo tuyibyaze umusaruro dukurikije imihindagurikire y’aha hantu.”

Ibi bikorwa byose biri gukorwa muri aka Karere ka Kayonza bizatwara amafaranga arenga miliyoni 89. Ni mu gihe uyu mushinga wa Kula Project Rwanda ukorera ibikorwa nk’ibi bishamikiye ku bahinzi ba Kawa mu turere twa Kayonza, Nyamasheke na Gakenke.

Bavuga ko aya matungo magufi azanabafasha kwiteza imbere

Umuyobozi w’Akarere yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe bafite

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Next Post

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

24/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y'amasezerano mu bya gisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.