Imiryango 214 itishoboye y’abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80, ihene 428, ibiti bivangwa n’imyaka ibihumbi bitatu na magana atanu (3500), insina zivangwa n’ikawa ibihumbi bibiri na magana atanu (2500), bizafasha iyi miryango kwikura mu bukene no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe bikunze kubibasira muri ibi bice.
Ni igikorwa cy’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza gifatanije n’umuryango utegamiye kuri Leta Kula Project Rwanda cyo kurema ba rwiyemezamirimo b’abahinzi ba Kawa.
Nsengiyumva Bosse Fred, ushinzwe ibikorwa muri Kula Project, ati “Imirenge ya Rwinkwavu, Kabarondo na Murama ni akarere gakunda kugaragaramo amapfa kandi igihingwa cya Kawa ni igihingwa gihangara amapfa cyane, ni yo mpamvu tuhashyira ingufu kugira ngo abahinzi babone umusaruro mu gihe ibindi bihingwa biba byapfuye. Mu kwita ku gihingwa cya Kawa, ihene zizabaha ifumbire ndetse zizororoka babone amafaranga abafasha kuvana mu bukene.”
Uwitwa Muhawenimana Jeannette wo mu Murenge wa Rwinkwavu worojwe ihene ebyiri, ati “Zizampa ifumbire nshyira muri Kawa kandi zizamfasha kuva mu bukene.”
Mugenzi we witwa Kwihanagna Sylivestre ati “Nari mfite imborera nke, ubu mbonye izi hene ifumbire iriyongera umusaruro nawo uziyongere.”
Ibi byose bigamije gukora ubuhinzi bwa Kawa bugezweho, bwongera umusaruro n’ubwiza bwayo. Aya matungo magufi bahawe azabafasha kubona ifumbire mborera ituma ubutaka burumbuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimiye abafatanyabikorwa Kula Project ku ruhare bagira mu bice bitandukanye by’akarere, by’umwihariko ku bahinzi ba Kawa. Yongeyeho ko hagiye kongerwa ubuso buhingwaho Kawa kuko byagaragaye ko ari igihingwa gishobora kwera no mu bihe by’izuba.
Ati “Twari twakoze igerageza tubona ko aho twari twayihinze ku misozi imwe bikunda, kandi ni na gahunda y’igihugu yo kuzamura umusaruro wa Kawa. Ubu tuzafatanya n’abaturage ndetse n’aba bafatanyabikorwa; turimo turaganira uburyo twongera ubuso buhingwaho Kawa, cyane cyane twibanze kuri iyi misozi kugira ngo tuyibyaze umusaruro dukurikije imihindagurikire y’aha hantu.”
Ibi bikorwa byose biri gukorwa muri aka Karere ka Kayonza bizatwara amafaranga arenga miliyoni 89. Ni mu gihe uyu mushinga wa Kula Project Rwanda ukorera ibikorwa nk’ibi bishamikiye ku bahinzi ba Kawa mu turere twa Kayonza, Nyamasheke na Gakenke.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10









