Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

radiotv10by radiotv10
16/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi micye riwubohoje, aho bagaragaje ko batishimiye icyo cyemezo, basaba ko rihaguma.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Ihuriro AFC/M23 mu itangazo ryagiye hanze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2025, rivuga ko iri Huriro ryemeye gukura ingabo zaryo muri uyu Mujyi wa Uvira nyuma yo kubisabwa n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Amakuru n’ubundi yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka avuga ko mu masaha y’agasusuruko ko kuri uyu wa Kabiri, “abaturage bo mu bice byose by’uyu mujyi wa Uvira, bagaragaje kwifatanya na AFC/M23.”

Amashusho yashyizwe hanze na Kanyuka, yerekana abaturage bo muri uyu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu myigaragambyo basaba iri Huriro kutava muri uyu mujyi.

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira ntibashaka AFC/M23 ibasiga

Mu itangazo rya AFC/M23, iri Huriro ryavuze ko nubwo ryemeye kurekura uyu Mujyi wa Uvira ariko hari ingero z’ibyagiye biba ubwo ryarekuraga bimwe mu bice yabaga yabohoje, aho FARDC n’abambari bayo barimo Wazalendo, bahitaga babyigabiza bagahohotera abaturage, bityo ko yifuza ko ibi bitazongera ukundi.

Iri Huriro ryavuze ko hashyirwaho ingamba zigamije gukumira ko biriya bibazo byongera kuba, zirimo gushyiraho igisirikare cyihariye kidafite aho kibogamiye, kikarinda abaturage bo muri uyu mujyi, ndetse n’ibikorwa remezo biwurimo.

AFC/M23 ivuga ko yafashe iki cyemezo cyo gukura Ingabo zayo muri uyu mujyi wa Uvira, ishingiye ku biganiro iri Huriro riri kugirana n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko hari intambwe imaze guterwa irimo amasezerano yasinywe, kandi ko ryifuza kuyaha amahirwe kugira ngo abashe kugera ku muti urambye w’amakimbirane.

Umujyi wa Uvira wari wafashwe na AFC/M23 tariki 10 Ukuboza 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije ingabo z’iri Huriro n’uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa rwari rugizwe n’abiganjemo ingabo z’u Burundi, zabonye urugamba rukomeye, zigakizwa n’amaguru zigahungira mu Gihugu cyabo.

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma imbere y’ibiro by’Umuyobozi wa Uvira nyuma yuko iri Huriro ryari rikimara gufata uyu Mujyi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Next Post

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.