Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi micye riwubohoje, aho bagaragaje ko batishimiye icyo cyemezo, basaba ko rihaguma.
Ni icyemezo cyatangajwe n’Ihuriro AFC/M23 mu itangazo ryagiye hanze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2025, rivuga ko iri Huriro ryemeye gukura ingabo zaryo muri uyu Mujyi wa Uvira nyuma yo kubisabwa n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.
Amakuru n’ubundi yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka avuga ko mu masaha y’agasusuruko ko kuri uyu wa Kabiri, “abaturage bo mu bice byose by’uyu mujyi wa Uvira, bagaragaje kwifatanya na AFC/M23.”
Amashusho yashyizwe hanze na Kanyuka, yerekana abaturage bo muri uyu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu myigaragambyo basaba iri Huriro kutava muri uyu mujyi.

Mu itangazo rya AFC/M23, iri Huriro ryavuze ko nubwo ryemeye kurekura uyu Mujyi wa Uvira ariko hari ingero z’ibyagiye biba ubwo ryarekuraga bimwe mu bice yabaga yabohoje, aho FARDC n’abambari bayo barimo Wazalendo, bahitaga babyigabiza bagahohotera abaturage, bityo ko yifuza ko ibi bitazongera ukundi.
Iri Huriro ryavuze ko hashyirwaho ingamba zigamije gukumira ko biriya bibazo byongera kuba, zirimo gushyiraho igisirikare cyihariye kidafite aho kibogamiye, kikarinda abaturage bo muri uyu mujyi, ndetse n’ibikorwa remezo biwurimo.
AFC/M23 ivuga ko yafashe iki cyemezo cyo gukura Ingabo zayo muri uyu mujyi wa Uvira, ishingiye ku biganiro iri Huriro riri kugirana n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko hari intambwe imaze guterwa irimo amasezerano yasinywe, kandi ko ryifuza kuyaha amahirwe kugira ngo abashe kugera ku muti urambye w’amakimbirane.
Umujyi wa Uvira wari wafashwe na AFC/M23 tariki 10 Ukuboza 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije ingabo z’iri Huriro n’uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa rwari rugizwe n’abiganjemo ingabo z’u Burundi, zabonye urugamba rukomeye, zigakizwa n’amaguru zigahungira mu Gihugu cyabo.

RADIOTV10








