Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

radiotv10by radiotv10
19/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika
Share on FacebookShare on Twitter

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza kugira ngo iri sengesho rikubera umwanya wo guhura byuzuye na Yezu.

Abakristu benshi, cyane cyane Abagatulika, ntibasobanukiwe n’icyo gushengerera bivuze ndetse n’uburyo wakora neza iryo sengesho. Tugiye kurebera hamwe ibisobanuro by’isengesho ryo gushengerera n’inama abifuza gukora uwo mwitozo bakurikiza.

Gushengera ni ukurangamira Yezu Kristu uri mu isakaramentu ry’ukaristiya, ukamwiyegurira wese; mu ndoro no mu bitekerezo bityo ugashobora gutuza no kumutega amatwi ngo wumve icyo akuganiriza. Mu gihe cyo gushengerera, ukaristiya ntagatifu ishyirwa mu gikoresho cyabugenewe cyererana ku buryo isakaramentu rigaragarira ushoboye kureba icyo gikoresho. Mu masengesho yose abaho muri kiliziya gatolika, irisaba umutuzo kurusha ayandi ni iri ryo gushengerera.

Abakora iri sengesho risa n’irinanira benshi, hari inama bagirwa kugira ngo baribyaze umusaruro bityo barironkeremo ibyo bagomba igihe barikoze neza.

Dore zimwe mu nama zigirwa abifuza guhura na Yezu Kristu banyuze mu isengesho ryo gushengerera:

1) Ni ngombwa kumenya ko uri cyangwa winjiye ahantu ho gusengera, aho urahurira na Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya; bityo ni ngombwa gutegurira ku buryo bwimbitse umutima wawe kwinjira aho hantu.

2) Bisaba umutuzo uhagije, ugomba gutuza muri wowe, ugacecekesha amajwi yose akubyiganiramo. Ushengerera agirwa inama yo kudahambira umutima we ku bitekerezo bidafite akamaro. Ibibazo, imihangayiko, umujinya n’ibindi bikurimo ntugomba kubyizirikaho ahubwo ubitura Yezu ugaharanira ko muri iryo sengesho nta wundi wundi Roho, umutima n’ubwenge byawe bizirikanaho keretse Yezu uri aho mu karistiya. Ibi ntabwo byoroheye muntu, niyo mpamvu tugomba gusaba Imana ingabire yo kwisiga no kwizera  (une grâce d’abandon, de confiance).

3) Ushengerera agirwa inama yo kurangamira, kwerekeza indoro ye kuri Yezu uri mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, agatangira kuvugisha umutima we no gukunda Uwabanje kudukunda.

4) Ushengerera asabwa kwirinda gusukiranya amasengesho gusa adatekereje ku magambo avuga. Si byiza  kumara igihe wageneye ishengerera usoma Bibiliya urupapuro ku rundi ahubwo icyiza ni ugusengera mu mutima, ugahitamo umurongo wa zaburi, uwo mu ivanjili cyangwa isengesho rito ryoroheje – une petite prière simple – hanyuma ukarisubiramo mu mutima wawe, buhoro kandi utuje kugeza ubwo rihinduka isengesho ryawe, urusaku n’impumeko -intego- byawe. Ni byiza guhitamo ugendeye ku byo ubona n’icyo ushaka. Urugero: “mutima wa Yezu, ndakwizera”, “Dawe, ndakwihaye”, “Yezu Mwana w’Imana nzima, ngirira impuhwe kuko ndi umunyabayha”, “Yezu, ndagukunda”, “mukunzi wanjye”, “Yezu rukundo”, “Yezu ugira umutima utuza kandi woroshya”…

5) Ushengerera ntagomba kumara umwanya we asaba cyangwa aganya. Agomba gushimira agasabana n’Imana. Aho kwirirwa atekereza ku byo abura, ushengerera agomba gushimira Imana uko abayeho, ibyo atunze ndetse n’ibyo azabona ejo.

6) Mu gihe unaniwe cyangwa uhuye n’ibirangaza bikurogoya, ntugomba gucika intege ahubwo ongera utangire isengesho ryawe ryo mu mutima rituje kandi usabe inkunga ya Roho Mutagatifu kugira ngo imbaraga ze zigaragarize mu ntege nke zawe kandi zikubere buri gihe umuyobozi wawe

7) Menya ko Yezu uri rwagati muri Kiliziya ashaka kuba izingiro ry’imibereho yawe. Mu kumuranagmira, itoze buhoro buhoro kurenga “njyewe” ugasingira “wowe”- apprends peu à peu à passer du «je» au «tu», urenge ubushake bwo gukora imishinga yawe bwite, usingire guhorana icyifuzo no kwakira ugushaka kw’Imana kuri wowe

8) Jésus est exposé solennellement. Akira urumuri ruturuka ku kuba ahari kandi uzirikane ko numwitura, numwiyereka, azakomeza kumurikira umutima wawe ubundikiwe n’umwijima kugeza urumuri ruwusendereye.

9) Zirikana ko Yezu wihishe mu ndoro y’umugati, aje agusanga kugira ngo ushobore kwiga kwakira mu kuri no mu bwiyoroshye ubukene bwawe n’ubw’ abavandimwe bawe.

10) Guma mu mutuzo urimo uzirikane ko Bikira Mariya, inyenyeri yo mu rukerera akaba n’irembo ry’ijuru akuri hafi; mu rugendo rwawe azakwereka inzira kandi akugeze mu Ijuru. Ni we uzakumvisha ko igihe uranagmiye Yezu mu mutuzo, uzabona ubutatu butagatifu muri wowe.

Ngizo inama zigirwa abashaka kwegerana n’Imana banyuze mu isengesho ryo gushengerera. Abakunda iri sengesho murusheho kurikora neza mu sabana n’Imana mu gusabira isi.

Ivomo: Umukironews

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + six =

Previous Post

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

Next Post

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Related Posts

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

IZIHERUKA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo
MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.