Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko ariwe amafaranga 1 200 Frw mu rusimbi yari yakinnye n’umwuzukuru wa nyakwigendera.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko ubu akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga.
Ni mu gihe icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 29 Ugushyingo 2025 mu Mudugudu wa Bwirabo, AKagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubu bwicanyi bwabaye “ubwo uregwa yakinanaga urusimbi na mugenzi we akamurya amafaranga 1200Frw. Nyuma yo kumurya ayo mafaranga, uregwa yagiye mu rugo iwabo w’uwamuriye amafaranga asangayo nyirakuru yicaye hanze atora ishoka yari hafi aho ayimukubita mu mutwe aramwica.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha akurikiranyweho. Asobanura ko yishe umukecuru amwihimuraho kuko we na nyirasenge abashinja ko bamuteje ibirozi by’amadayimoni.”
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake uregwa akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
RADIOTV10











