Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

radiotv10by radiotv10
17/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2025, rivuga ko Perezida Trump yasinye iteka ribuza abaturage ba Burkina Faso, Mali, Niger, South Sudan na Siriya, ndetse n’abafite impapuro z’ingendo zatanzwe n’Ubutegetsi bwa Palestine, kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki cyemezo kandi cyafashwe no ku baturage ba Laos na Sierra Leone, ibihugu byari bisanzwe byarafatiwe izi ngamba mu buryo bw’agateganyo.

Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byatangaje ko icyo cyemezo kizatangira gukurikizwa kuva ku wa 1 Mutarama 2026.

Ibi bibaye mu gihe no muri Kamena uyu mwaka, Trump yari yasinye iteka ribuza abaturage b’ibindi bihugu 12 kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko byari ngombwa mu kwirinda ko igihugu cye gikomeza kwinjirwamo n’abantu bashobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Perezida Trump kandi yashyize umukono ku iteka ryo kongera no gukaza amabwiriza yo kwinjira muri Amerika ku baturage bava mu bihugu bikennye n’ibirangwamo umutekano muke.

Izo ngamba zikurikizwa ku bimukira no ku batari abimukira, barimo ba mukerarugendo, abanyeshuri n’abaza gukorera ubucuruzi muri icyo gihugu.

Kuva yasubira ku butegetsi muri Mutarama 2025, Trump yashyize imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko akumira abimukira, ashyira abashinzwe umutekano benshi mu mijyi minini ya Amerika ituwemo cyane n’abimukira, ndetse anabuza abashaka ubuhungiro banyuze ku mupaka wa Amerika na Mexique kwinjira mu gihugu.

Ingamba zo gukaza amategeko akumira abimukira muri Amerika zarushijeho gukazwa nyuma y’urupfu rw’abasirikare babiri ba Amerika babarizwa mu mutwe wa National Guard, barasiwe i Washington, D.C., mu kwezi gushize.

Abashinzwe iperereza bavuze ko icyo gitero cyo kurasa cyakozwe n’Umunya-Afuganistani winjiye muri Amerika mu 2021.

Nyuma y’iminsi mike habaye uko kurasa, Trump yarahiye ko azahagarika burundu kwakira abimukira baturuka mu bihugu byose bikennye, n’ubwo atagaragaje amazina y’ibyo bihugu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − one =

Previous Post

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Next Post

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Related Posts

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

by radiotv10
16/12/2025
0

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa...

IZIHERUKA

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US
AMAHANGA

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

17/12/2025
Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

17/12/2025
Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.