Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa uherutse kugaragara mu myitozo y’iyi kipe, icyakora yemera ko abakinnyi b’iyi kipe bari ku rwego rwo hasi, bityo ko yiteguye kugura abandi.
Ni mu gihe habura iminsi 15 gusa ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifungurwe mu Rwanda, aho Gakwaya ahamya ko iyi kipe igomba kujya ku isoko ry’abakinnyi kuko nta bakinnyi ifite muri iki gihe.
Mu magambo ye yagize ati “Tuzagura abakinnyi benshi kuko Rayon Sports nta bakinnyi ifite. Nta bahari rwose; mvuze ko bahari twaba turi kubeshya abantu.”
Gakwaya Olivier yanagarutse ku bakinnyi bamwe bamaze kuvugwa n’abandi baje mu igeragezwa.
Yagize ati “Ntabwo dushaka gushyira imbaraga nyinshi mu gushaka abakinnyi umutoza atabigizemo uruhare. Turifuza ko umutoza agira ijambo rikomeye muri ibyo. Kugeza ubu twamaze kumvikana n’umukinnyi w’Umunya-Congo ukina i Burundi, gusa aracyafite amasezerano ariko afite igihe gito, ku buryo ashobora kugera hano vuba.”
Yakomeje avuga ku bandi bakinnyi bavuzwe, aho yagize ati “Umunya-Misiri mwabonye yasabye gukora imyitozo muri Rayon Sports, ariko nta gahunda dufite yo kumusinyisha. Ku Munya-Uganda ho, turifuza ko umutoza wenyine ari we uzafata icyemezo, n’ubwo bitatubuza gukomeza gushakisha n’ahandi.”
Ku bijyanye n’imyanya Rayon Sports ishaka kongeramo abakinnyi, Gakwaya Olivier yavuze ko umutoza azabigiramo uruhare rukomeye, ariko ko hari aho ubuyobozi bwamaze kubona icyuho.
Yagize ati “Hari uruhare rukomeye rw’umutoza ruzabaho, ariko ku bwacu twasanze tugomba kwinjizamo abamyugariro babiri, umukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira, abasatira baca ku mpande zombi, ndetse na rutahizamu nimero icyenda.”
Yanatangaje kandi ko umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry, ategerejwe kugera i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, bikaba biteganyijwe ko azahita atangira inshingano zo gufasha ikipe kwitegura neza isoko ry’igura n’igurisha.

RADIOTV10











