Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze ashyingiranywe n’umugore we.
Yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, aho yagaragaje ko we n’umugore we Uwingabire Claudine, bakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 bamaze babana nk’umugore n’umugabo.
Mu butumwa buherekeje amafoto arimo iyo we n’umugore we bari gukata umutsima, Bamporiki yagize ati “Uko umuryango wanda, Urwanda Rwanda uko, imyaka 15 yo kwanda kwacu yabaye iy’imigisha n’imiraba, ariko muri byose twabonye ubupfura n’ubutwari mu bantu.”
Bamporiki uzwiho gukoreshwa Ikinyarwanda kizimije, yakomeje agira ati “Mugwize amashyo mubyaze amagana, dukotanire ibyungura u Rwanda ntawe uhomba rwungutse. Mwishyuke mu Rwanda umu.”

Mu kwezi gushize k’Ugushyingo, ubwo habaga ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri, Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yaryitabiriye ari kumwe n’umugore we.
Mu bihe bitandukanye, Bamporiki yakunze kuvuga ko akunda umugore we, ndetse ko iyo atari kumwe na we aba yumva atuzuye, kuko yumva ari we umwuzuza.
Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, yanagize indi myanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda, nko kuba yarabaye Umudepite, ndetse akaba yaranabaye Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu.
Muri Mutarama 2023, Bamporiki yari yakatiwe gufungwa imyaka itanu, ahamijwe ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Mu kwezi k’Ukwakira 2024, uyu munyapolitiki ari mu bagororwa bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, ari bwo yahitaga arekurwa, yagera hanze akamushimira byimazeyo.






RADIOTV10









