Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

radiotv10by radiotv10
19/12/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Icyotonderwa: Ifoto ntihuye n'ibivugwa mu nkuru. Yakuwe kuri internet mu buryo bwo kuyifashisha

Share on FacebookShare on Twitter

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse kwitaba Imana.

Aba bafurere batawe muri yombi hamwe n’abandi bantu babiri, nyuma y’urupfu rwa Frere Benoit Hategekimana wayoboraga ishuri ribanza rya EP Autonome de Butare, witabye Imana tariki 02 Nzeri uyu mwaka.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umunota.com avuga ko dosiye y’aba bihayimana yamaze gutunganywa, ndetse kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2025 ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Aba Bafurere ndetse n’abandi bantu babiri bafite aho bahuriye na ririya shuri ryayoborwaga na nyakwigendera, bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, ndetse n’icyo kuzimanganya ibimenyetso.

Abakurikiranyweho ibi byaha, ubu bafungiwe kuri Stasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Ngoma.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari kumwe na bagenzi be bakajya gusangira n’umwe muri bagenzi babo, bataha saa saba z’ijoro ariko nyakwigendera arembye, aho kumujyana kwa muganga, umwe ajya kumuryamisha aho babaga.

Ngo byageze saa cyenda z’ijoro, nyakwigendera Frere Benoit ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ariko ko yagezeyo yamaze gushiramo umwuka nk’uko byemejwe n’umuganga wamwakiriye.

Ibi ni byo byatumye aba barimo Abafurere babiri, bakukiranwaho ibyaha birimo icyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, gihanishwa igifungo kuva k’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu iri hagati ya 300.000 Frw na 500.000 Frw.

Ni mu gihe icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, giteganywa n’ingingo ya 245 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, cyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya 500.000 Frw na miliyoni 1 Frw.

RADIOTV10

Comments 1

  1. KUSH says:
    3 hours ago

    ariko aba catolique wagirango ni uwaturoze kunywa inzoga,umenya ari ukubera zimwepadiri yiranguuza ati nimunyweho mwese ubundi akagotomera wenyine

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 1 =

Previous Post

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Next Post

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

IZIHERUKA

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye
AMAHANGA

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.