Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo, agarukamo nk’Umunyamabanga Mukuru wawo, yungirizwa na Gasana Karasanyi Stephen.
Ni impinduka zabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2025 ubwo hateranaga Inama Nkuru ya 17 ya FPR-Inkotanyi ku Gicumbi cy’uyu Muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Iyi Nama yayobowe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Abanyamuryango bemeje umushinga uvugurura amategeko y’uyu muryango agena Komite nyobozi yawo.
Muri izi mpinduka, uyu Muryango wagize ba Visi Perezida babiri; Visi Perezida wa Mbere na Visi Perezida wa Kabiri, mu gihe wari usanganywe Visi Chairman umwe, ari we Uwimana Consolée waGiye kuri uyu mwanya muri 2023 ubwo yasimburaga Hon Bazivamo Christophe.
Abanyamuryango kandi banemeje Komite Nyobozi, igizwe na Visi Perezida wa Mbere ari we Uwimana Consolée wari usanzwe ari Vice Chairman, mu gihe Visi Perezida wa Kabiri yabaye Kayisire Marie Solange.
Nanone kandi hemejwe Bazivamo Christophe nk’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, asimbura Gasamagera Wellars wari muri izi nshingano kuva muri Mata 2023, aho na we yari yasimbuye François Ngarambe wari umaze imyaka 20 muri izi nshingano.
Bazivamo wagarutse mu buyobozi bukuru bwa FPR-Inkotanyi, muri 2023 yari yahawe guhagararira u Rwanda muri Nigeria, nyuma yo kumara imyaka 21 ari Visi Perezida wa FPR-Inkotanyi. Ni mu gihe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru Wungirije hemejwe Gasana Karasanyi Stephen.






RADIOTV10









